AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amerika yashyigikiye imiyoborere ya Tshisekedi

Nyuma y’amezi atatu Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felex Tshisekedi atsinze amatora yo kuyobora iki gihugu, ngo amaze kugaragaza impinduka nyinshi zo gukemura bimwe mu bibazo byari byarugarije iki gihugu ayoboye.

Perezida Felix Tshisekedi ari mu ruzinduko rw’ akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Pompeo baganiriye kuri bizinesi.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Mike Pompeo yashimye Perezida Felix Tshisekedi ku bikorwa byo kurwanya ruswa n’ ibindi byari byarugarije Congo.

Pompeo yavuze ko Amerika ishyigikiye gahunda ya Tshisekedi yo guhindura ibintu, akita cyane k’ ukurwanya ruswa, gushimangira imiyoborere, agateza imbere iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu ababuhungabanyije bakabibazwa, guteza imbere ituze n’ umutekano, no kurehereza abashoramari b’ Abanyamerika gushora imari muri Kongo”

Perezida Tshisekedi wageze ku butegetsi mu mpera za Mutarama 2019 yahuriye na Pompeo I Washington DC ejo tariki 3 Mata 2019.

Tshisekedi atorwa humvikanye inkuru ko yibye amajwi bivugwa na Martin Fayulu n’ abamushyigikiye. Gusa ku rundi ruhande inyeshyamba amagana zo zarimo zishyirwa intwaro hasi zivuga ko impinduka zarwaniraga zagezweho.

Tshisekedi niwe Perezida wa Mbere wa w’ iki gihugu kuva cyahabwa ubwigenge na Ababiligi 1960 kikitwa Zaïre ugiye ku butegetsi mu mahoro.

Kuva yagera ku butegetsi Perezida Tshisekedi yihutiye guhangana na ruswa mu basenateri no gushaka umuti w’ umubano wa Repubulika y’ u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger