AmakuruIkoranabuhanga

Amerika yahaye u Rwanda imashini zifasha mu kwita ku barwayi ba COVID-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashikirije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) imashini eshanu za X-ray zifite agaciro ka miliyoni 220 Frw, zizafasha mu kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura abarwayi ba COVID-19.

Usibye gufasha mu gupima no kuvura abarwayi ba COVID-19 mu buryo bwihuse, izi mashini zizanifashishwa mu gupima no kuvura izindi ndwara z’ubuhumekero.

Izi mashini zatanzwe kuri uyu wa Gatanu, mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ubwoko bushya bwa SARS-CoV-2 yiyuburuye yiswe Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Coronavirus ya Delta yihariye hafi 70% by’ubwandu bushya mu Rwanda, kandi irakwirakwira cyane kuko mu gihe mbere umuntu umwe utazwi yashoboraga kwanduza abantu bane, ubu ashobora kwanduza abagera ku 10.

Iyi coronavirus inatuma abantu baremba ndetse bagapfa kurusha uko byahoze.

Chargé d’affaires wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Deb MacLean yagize ati “Amerika n’u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu buzima rusange. Mu gukorera hamwe, bidufasha kurokora ubuzima bwa benshi buri munsi.”

Izo mashini nshya zigendanwa zizakoreshwa mu bitaro bitanu bya Kanyinya, Kibungo, Kinihira, Ruhengeri n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Zabonetse ku nkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika binyuze mu kigo cya gisirikare gikorera ku mugabane wa Afrika (AFRICOM), ifatanije n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutabazi, US OHDACA.

Iyi nkunga yiyongereye ku yindi Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw, zashowe mu gikorwa cyo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

Iyo nkunga yafashije mu kubaka ubukarabiro hirya no hino mu Rwanda, gufasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi n’imodoka yo gufasha mu gukurikirana abarwayi.

Hanatanzwe kandi ibikoresho byo gusuzuma byo muri za laboratwari, ibyuma bitanga umwuka ugenewe indembe, imashini zifashishwa mu gukurikirana abarwayi (monitors), ibitanda by’abarwayi no kubaka ibyumba bifasha indembe.

Hiyongeraho ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura nk’udufuka twitwa biohazard tujyamo imyanda ihumanye, imiti, amasabune, n’imyambaro irinda abaganga n’abaforomo kwandura.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger