AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Amerika yafatiye ibihano Turukiya kubera ibitero yagabye kuri Syria

Leta ya Turukiya ikomeje  kugaba ibitero bya Gisirikare mu Majyaruguru ya Syria, ibi bitero bikaba bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage nk’aho biteza ingaruka zo gutuma bamwe bava mu byabo bagahunga abandi bakabigwamo nk’inzirakarengane.

Ibi byatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatira ibihano minisiteri ebyiri zo muri leta ya Turukiya n’abategetsi batatu bakomeye bo muri leta kubera ibitero bya gisirikare mu majyaruguru ya Syria.

Perezida Donald Trump yanahamagaye kuri telefone mugenzi we Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya amusaba ko habaho agahenge ako kanya, nkuko Visi-Perezida w’Amerika Mike Pence abivuga.

Mike Pence yavuze ko azerekeza muri ako karere “mu gihe cya vuba gishoboka”.

Aganira n’abanyamakuru i Washington DC ejo ku wa mbere nimugoroba, Steven Mnuchin, umunyamabanga w’ibiro by’imari by’Amerika, yavuze ko ibyo bihano “bikaze cyane”.

Yongeyeho ko bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Turukiya.

Itangazo ibiro by’imari by’Amerika byasohoye rivuga ko ibyo bihano byafatiwe minisiteri y’ingabo na minisiteri y’ibijyanye n’ingufu ndetse na minisitiri w’ingabo, uw’ingufu n’uw’ubutegetsi bw’igihugu.

Ryongeyeho riti: “Ibikorwa bya leta ya Turukiya biri gushyira mu kaga abaturage b’inzirakarengane, ndetse bikanateza umutekano mucye mu karere, harimo no gushyira mu kaga ibikorwa byo gutsinda umutwe wa ISIS [wiyita leta ya kisilamu, uzwi nanone nka IS]”.

Mbere yaho, igisirikare cya Syria cyerekeje mu turere two mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi bishobora gutuma urugamba rwambikana hagati yabo n’abarwanyi bashyigikiwe na Turukiya.

Kohereza ingabo muri ako karere kwa leta ya Syria kwaje gukurikira amasezerano yagiranye n’abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes – aba nabo kugeza mu cyumweru gishize bakaba bari inshuti z’Amerika.

Turukiya ivuga ko ibitero byayo muri Syria – byatangiye ku wa gatatu ushize – bigamije gutsinsura abarwanyi b’aba-Kurdes bakava mu karere k’umupaka ihana na Syria, igashyiraho icyo yita “akarere gatekanye”.

Yifashishije ako “karere gatekanye” k’intera igera hafi kuri kilometero 30 kerekeza imbere muri Syria, Turukiya ivuga ko ishaka gusubiza mu byabo impunzi z’Abanya-Syria bagera kuri miliyoni ebyiri ubu bari ku butaka bwayo.

Benshi muri izo mpunzi ntabwo ari abo mu bwoko bw’aba-Kurdes, ndetse abanenga Turukiya bavuga ko ibyo bishobora gutuma habaho itsembabwoko rw’abaturage b’aba-Kurdes bahatuye.

Umwe mu barwanyi ba Abakude mu muhango wo gushyingura bagenzi be
Twitter
WhatsApp
FbMessenger