AmakuruIyobokamana

Amerika: Umupasitori yasabye abakiristu kwegeranya amafaranga bakamugurira indege

Umupasitori umwe wo muri Amerika Jesse Duplantis  yabwiye abakirisitu be ko bamufasha bakegeranya amafaranga yo kugura indege ye izaba ibaye iya kane agize ndetse  avuga ko niyo Yesu aba akiriri ku Isi ataba agendera ku ndogobe.

Uyu mupasitori Jesse Duplantis  w’imyaka 68 yavuze ko Imana yamubwiye ko yogura indege yo mu bwoko bwa 7X igura miliyoni 54 z’amadolari, muri mumashusho yashyize hanze uyu muvugabutumwa Jesse yisabanuye agira ati ” Yezu/Yesu yabwiye abigishwa be  ati (mugende kw’isi hose mwigishe inkuru nziza ikiremwa muntu cyose), none ibyo twabigeraho gute? Sinshobora kujya ahantu kure nkoresheje ubwato, imodoka cyangwa gari ya moshi, ariko nshobora kujya ahantu kure cyane nkoresheje indege.”

Uyu muvugabutumwa n’ubwo afite izindi ndege eshatu avuga ko izo hashize imyaka 12 aziguze bityo ngo we abona zidakwiye gukoreshwa mu bikorwa by’insengero, iyi nshya niyo ibasha kugera kure idahagaze mu nzira.

Jesse ahagaze iruhande rw’amafoto y’indege ze yaguze yatunguye abantu bakoresha urubuga rwa Twitter ubwo yashyiragaho ikiganiro asobanura akamoro k’indege mu ivugabutumwa,icyakora abantu babyakiriye bitandukanye hari n’ababifashe nko gusesagura batiyumvisha kuntu umupasitori yagura indege zingana gutyo ngo arasakaza ubutumwa bw’Imana.

 

Abantu batandunye uku niko bakiriye igitekerezo cya Jesse Duplantis ku rubuga rwa Twitter.

 

Jesse Duplantis ahagaze imbere y’amafoto y’indege eshatu yaguze anasobanura iby’indege mu ivugabutumwa

 

Ubwoko bw’indege Umuvugabutumwa Jesse ashaka ko abakirisitu bagura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger