AmakuruPolitiki

Amb. Nduhungirehe yamaganye CNN yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zashimuse Jackie Umuhoza

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze bikomeye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika CNN byatangaje ko Umunyarwandakazi Jackie umuhoza yashimuswe agafungwa.

Jackie Umuhoza yafashwe kuwa 28 Ugushyingo 2019 n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi kugeza ubu akaba ari mu maboko yabwo aho akomeje gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yanyomoje inkuru ya CNN yatangajwe kuwa 24 Ukuboza 2019 ko Umuhoza Jackie yashimuswe n’inzego z’umutekano za Leta y’u Rwanda agaragaza ko muri iyi nkuru harimo kubogama kwinshi guhabanye n’ukuri ndetse ko ari ukwibasira Afurika.

Yagize ati “Jackie Umuhoza yashimutiwe mu nzira”? Mu by’ukuri? Nonese, iyo FBI (ibiro bishinzwe iperereza by’Abanyamerika) itaye muri yombi umuntu ukekwaho icyaha ikabimenyekanisha, itangazamakuru rya Amerika ribyita “Ubushimusi”? “Ntago mu by’ukuri nabona icyo ntekereza kuri CNN ubu.”

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Umuhoza yamenyekanye binyuze kuri umwe mu nshuti ze witwa Ivan R. Mugisha wanditse kuri Twitter ko yaburiwe irengero agasaba Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB ko rwamufasha akamenya aho aherereye nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yatambutse.

Nyuma yo kubona ubu butumwa, RIB yasabye Ivan Mugisha ko yagera kuri uru rwego kugirango atange amakuru yafasha kumenya aho Umuhoza aherereye.

Kuwa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2019 CNN yatangaje ko Jackie Umuhoza yashimutiwe mu nzira ubwo yari avuye kwisukisha mu nzu itunganya imisatsi imwe iherereye mu mujyi wa Kigali mu mpera z’ukwezi gushize, agashimutwa n’abagabo batanu b’inzego z’umutekano bagahita bamushyira mu modoka ari nabwo nyuma haje gutangazwa ibi byaha akekwaho CNN yo yavuze ko abeshyerwa.

Jackie Umuhoza ukekwaho ubutasi n’ubugambanyi imyirondoro ye igaragaza ko ari umukobwa wa Bishop Nyirigira Deo uba mu gihugu cya Uganda akaba anashinjwa gukorana n’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda.

Bishop Nyirigira amakuru avuga ko yifashisha urusengero afite mu mujyi wa Mbarara agashuka bamwe mu banyarwanda baba baje gusenga akabinjiza muri RNC agamije kugwiza imbaraga z’uyu mutwe urwanya u Rwanda.

Jackie Umuhoza yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB akekwaho ubutasi n’ubugambanyi
Ubutumwa inshuti ya Umuhoza yari yandikiye RIB asaba ubufasha bwo kumubona kuko yari yamuburiye irengero

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger