AmakuruImikino

Amavubi yongeye gusuzugurwa ku mukino wayo wa 2 ahita atakarizwa icyizere cyo gukomeza muri CAN 2021

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye gutakaza umukino wayo wa kabiri yari yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Cameroun mu mikino yo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika (CAN) kizaba muri 2021.

Ni mu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri (18h00’) waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe na Cameroun igitego 1-0, igitego kibonetse ku munota wa 75 w’umukino.

Umukino wari witabiriwe n’abafana benshi bari baje gushyigikira Amavubi kugirango abashe kwitwara neza nyuma y’uko yari yatsinzwe umukino wa mbere na Mozambique I Maputo ibitego 2-0 ku mukino ubanza.

Ikipe y’igihugu iyobowe na Kapiteni Haruna Niyonzima yatakarijwe ikizere cyo kubona itike yo kujya muri CAN 2021 imibare ikigaragaza ko bishoboka ko yayibona mu gihe yatsinda imikino isigaje yose ubundi igategereza ibindi bihugu biri kumwe mu itsinda F ko bitakaza imikino bisigaje.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru iheruka kwitaira iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika muri 2004 mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yari yasuwe Minisitiri mushya wa Siporo Madame Aurore Mimosa Munyengaju agasaba abakinnyi kuza guhesha ishema igihugu agatsinda Cameroun.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger