Amakuru ashushyeImikino

Amavubi yatsinzwe na Côte d’Ivoire, asoza ijonjora rya CAN ari aya nyuma mu tsinda

Umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri wahuzaga Inzovu za Cote d’Ivoire n’Amavubi y’u Rwanda, warangiye Cote d’Ivoire inyagiye u Rwanda ibitego 3-0.

Ni umukino wabereye kuri Stade Félix Houphouët-Boigny i Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire. Nta gikanganye Amavubi yaharaniraga kuko icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cyatakaye mu mwaka ushize, ubwo Amavubi yatsindirwaga na Cote d’Ivoire i Huye.

Cote d’Ivoire yakiniraga imbere y’abafana bayo yatangiye umukino yotsa igitutu Amavubi, inabona igitego cya mbere hakiri kare cyane. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Nicolas Pepe ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa. Hari ku mupira Kimenyi Yves yateye akiza izamu rye, Jean Michel Serri awusubije mu izamu ugonga umutambiko, ugarutse ukubitana na Pepe wari urekerereje awutereka mu rucundura.

Cote d’Ivoire yakomeje gusatira Amavubi, ahanini binyuze ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Serge Aurier waje kuva mu kibuga mbere y’uko igice cya mbere kirangira kubera imvune na Nicolas Pepe utigeze aha agahenge abasore ba Mashami.

Amavubi na yo yanyuzagamo agahererekanya neza hagati mu kibuga, gusa kunyura mu bwugarizi bwa Cote d’Ivoire bwarimo Eric Bailly na Wilfried Kanon bikagorana.

Uburyo bukomeye Amavubi yabonye bwabonetse ku munota wa 28 w’umukino, ku mupira Meddie Kagere yambuye Eric Bailly, gusa arekuye ishoti rikomeye rinyura hanze gato y’izamu rya Syliver Gbohouo.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Cote d’Ivoire iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mashami yakoze impinduka, avana mu kibuga Manzi Thierry yinjiza Kevin Muhire. Mu minota ya nyuma y’umukino na ho yavanye mu kibuga Hakizimana Muhadjiri aha umwanya Eric Rutanga.

Kwinjira mu kibuga kwa Kevin Muhire kwafashije Amavubi kugerageza gutindana umupira, gusa Cote d’Ivoire igahitamo gukina bike kandi byiza.

Inzovu zatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 65 gitsinzwe na myugariro Eric Bailly n’umutwe. Hari ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Maxi Allain Gradel. Gradel uyu yari amaze kurekura urutambi rw’ishoti gusa birangira rugaruwe n’umutambiko.

Igitego cya gatatu cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na rutahizamu Maxwel Cornet usanzwe akinira ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa.

Amavubi ashoje imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ari aya nyuma H n’amanota abiri, mu gihe Cote d’Ivoire yashoje ari iya kabiri n’amanota 11.

Amakipe asohoka mu rwambariro.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger