AmakuruImikino

Amavubi yatangiye imyitozo yitegura inzovu za Côte d’Ivoire

Ku munsi w’ejo ku wa kane, Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye imyitozo bitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uzabahuza na “Les Elephants” ya Côte d’Ivoire mu cyumweru gitaha.

Aya makipe yombi azaba ahurira mu mukino usoza itsinda H uzabera kuri Stade Bouaké iherereye i Abidjan. Ni umukino uzaba ku wa 23 z’uku kwezi.

Amavubi ya nyuma muri iri tsinda ntacyo akirwanira uretse ishema, mu gihe Côte d’Ivoire yifuza gushimangira itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri yamaze kubona.

Mu bakinnyi 27 umutoza Mashami Vincent yari yahamagaye, 20 ni bo batangiye imyitozo. Ni abasanzwe bakina hano mu gihugu imbere, mu gihe hagitegerejwe abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi bagitegerejwe barimo Meddie Kagere (we na Simba bafite umukino wa CAF Champions league bahuriramo na AS Vita Club kuri uyu wa gatanu) na Jacques Tuyisenge ufite umukino wa CAF Confederations Cup ikipe ye ya Gor Mahia izahuriramo na Petro Atletico yo muri Angola. Ni umukino uzaba ku cyumweru.

Hategerejwe kandi abakinnyi barimo Djihad Bizimana na Salomon Nirisarike bakina mu Bubiligi, Emery Mvuyekure ukina muri Tusker yo muri Kenya cyo kimwe na Kevin Muhire ukinira El Dakhleya Sporting Club mu Misiri.

Aba bose bazakomeza gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera, kugeza tariki ya 20 Werurwe. Ku wa 21 ni bwo bazafata rutemikirere berekeza i Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Nshimiyimana Amran wa APR FC mu myitozo y’Amavubi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger