AmakuruImikino

Amavubi yasesekaye i Kinshasa aho agomba gukinira na RD Congo

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, bamaze kugera i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bagomba gukinira na Les Leopards (Ikipe y’igihugu ya RD Congo) umukino wa gicuti, bakazahava berekeza i Addis Ababa muri Ethiopia.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade des Martyrs ku munsi w’ejo, hanyuma ejo bundi ku wa kane Amavubi akazahaguruka i Kinshasa yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia, aho agomba guhurira n’ikipe y’iki gihugu mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Ni umukino uzaba ku wa 22 z’uku kwezi.

Ikipe y’igihugu yageze i Kinshasa, igizwe n’abakinnyi 23 bayobowe n’umutoza mukuru Mashami Vincent. Iyi kipe kandi irimo Kapiteni Haruna Niyonzima wamaze kubona ibya ngombwa bimwemerera gukina umukino wa Ethiopia.

Biteganyijwe ko iyi kipe ikora imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, mbere yo guhura na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku mugoroba w’ejo.

Abakinnyi 23 bagize ikipe y’igihugu Amavubi.

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali) na Nshimiyimana Amran (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger