AmakuruImikino

Amavubi yasesekanye i Victoria nyuma y’amajoro abiri bari mu nzira (amafoto)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, bamaze guseekara i Victoria mu murwa mukuru w’ibirwa bya Seychelles aho bitabiriye umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Ni umukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa kane. Amavubi yageze muri Seychelles, nyuma y’amajoro abiri bari bamaze bakora urugendo n’indege.

Amavubi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ‘Aéroport de la Pointe Larue’ giherereye mu mujyi wa Victoria mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, mbere yo kwerekeza muri Hoteli yitwa  ‘Berjaya Colombo ‘ ari na yo bacumbitsemo.

I Victoria kandi Amavubi yahahuriye na rutahizamu Jacques Tuyisenge usanzwe ukinira ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola.

N’ubwo kugera muri Seychelles byagoye cyane ikipe y’igihugu Amavubi, Kapiteni wayo Haruna Niyonzima n’umutooza wayo Mashami Vincent, bahuriza ku ntego yo kwitwara neza bagasezerera ibirwa bya Seychelles.

Haruna yagize ati” Ndashimira imana ko tuhageze amahoro nyuma y’iminsi ibiri y’urugendo rutoroshye. Ntabwo natinya kuvuga ko tunaniwe ariko ikituzanye ni ugushaka intsinzi niyo mpamvu tudashobora kubigira urwitwazo. Amasaha make asigaye turagerageza kuyakoresha neza kuko twiyemeje gukorera mu mimerere yose ishoboka ngo dutsinde natwe twibarurire icyizere.’’

Mashami na we ati” ‘‘Ni urugendo runaniza. Nta gushidikanya abakinnyi barananiwe bitewe n’amasaha tugenze. Ndashima imana ko ntawe urwaye. Maze kuvugana n’abakinnyi ko aho turi, imimerere turimo, n’uko ikipe imaze igihe yitwara, nta rwitwazo twemerewe kuko tutitaye ku munaniro w’urugendo tugomba gushaka intsinzi kuko abatarurimo ntabwo wabasobanurira ingaruka mbi zarwo.’’

Biteganyijwe ko nyuma yo kuruhuka no gufata ifunguro, Amavubi akora imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu.

Djihad Bizimana asohoka ku kibuga cy’indege muri Seychelles.
Rutahizamu Sugira Ernest i Victoria muri Seychelles.
Sibomana Patrick Papy na Yves Kimenyi basohoka ku kibuga cy’indege.
Myugariro Rwatubyaye Abdul.
Emery Bayisenge…
Ndayishimiye Eric Bakame.
Kapiteni Haruna Niyonzima.
Berjaya Colombo Hotel Amavubi acumbitsemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger