AmakuruImikino

Amavubi-U15 yatangiye CECAFA aha isomo rya ruhago Sudani y’Amajyepfo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 y’amavuko, yatangiye neza imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 anyagira Sudani y’Amajyepfo ibitego bitatu ku busa.

Ni mu mikino iri kubera i Asmara mu gihugu cya Eritrea.

Ibitego bitatu byinjiye mu gice cya kabiri bitsinzwe na rutahizamu Irahamye Eric, ni byo byafashije u Rwanda kwitwara neza mu mukino warwo wa mbere wo mu tsinda A ruherereyemo, hamwe n’ibihugu bya Uganda, Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo.

Ni umukino Amavubi yafashijwemo cyane n’abasore nka Niyogisubizo Asante Sana na Hoziyana Kennedy bafashije cyane Eric kugira ngo atsinde biriya bitego.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Uganda inyagiye Ethiopia ibitego 3-0 birimo bibiri byatsinzwe na Devis Ogwala mu gihe ikindi cyatsinzwe na Abasi Kyeyune.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha ahura na Ethiopia, ku wa 23 Kanama ahure na Tanzania mbere yo kwisobanura na Uganda ku wa 25 Kanama, mu mukino wa nyuma w’itsinda B.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger