AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amavubi abatije Seychelles ‘Nyandwi’ agera mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu Amavubi ikatishije itike yo kujya mu matsinda y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, nyuma yo gusezerera ibirwa bya Seychelles ku giteranyo cy’ibitego 10-0.

Umukino ubanza wari wabereye i Victoria mu cyumweru gishize wari warangiye Amavubi atsinze ibitego 3-0, mu gihe uwo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye na bwo Amavubi anyagiye Seychelles ibitego 7-0.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Amavubi ari imbere n’ibitego bine ku busa.  Abasore b’umutoza Mashami Vincent bihariye cyane iki gice ndetse yemwe babona n’uburyo bwinshi bwakabaye bwavuyemo ibitego, gusa abakinnyi nka Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques bwose ntibashobora kububyaza umusaruro.

Amavubi yafunguy amazamu ku munota wa 18 w’umukino babifashiwemo na Djihad Bizimana. Ni ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

Amavubi yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 28 w’umukino abifashijwemo na Meddie Kagere watsinze igitego n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Ni mbere y’uko Jacques Tuyisenge atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 29 n’icya kane yatsinze ku munota wa 35 w’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe cyane n’abasore b’Amavubi, bagitsindamo ibindi bitego bitatu n’ubwo hari ibindi byinshi abasore nka Meddie Kagere, Djihad Bizimana na Jacues bagiye bahusha.

Igitego cya kane cyabonetse ku munota wa 49 w’umukino gitsinzwe na Kagere ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina, Yannick Mukunzi atsinda icya gatandatu ku munota wa 56 kuri koruneri yari itewe na Djihad mbere y’uko Hakizimana Muahdjiri atsinda agashinguracumu ku munota wa 79; ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge.

Amavubi ari mu bihugu 13 bigomba gusanga 26 bitakinnye ijonjora ry’ibanze, hanyuma ibi bihugu uko ari 40 bikaba bigomba kugabanywa mu matsinda 10.

Amakipe azayobora aya matsinda azatomborana akine imikino ibiri, atanu azarokoka ahagararire umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi. 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger