Amakuru ashushyePolitiki

Amatora 2017: Abakandida batsinzwe bemeye ko ibyatangajwe ari ukuri

Nyuma y’itora rya perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryabaye tariki 3 kanama ku banyarwanda baba hanze y’igihugu  ndetse na 4 kanama 2017 ku banyarwanda bari mu gihugu , Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaraye itangaje ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Paul Kagame ariwe waje imbere. Abakandida batsinzwe bagaragaje ko amatora yakozwe mu mucyo.

Ibyavuye mu majwi  by’ibanze nyuma yo kubarura  angana na 80% y’abatoye bose mu bihugu bitandukanye ndetse n’abari mu Rwanda, bigaragaza ko Paul Kagame afite amajwi 98.66%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe akagira 0.72% naho umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party, Dr Frank Habineza akagira 0.45%.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ku kigero cya 80% binashimangira ko byanga bikunze Paul Kagame ariwe perezida wa Repubulika y’u Rwanda muriyi myaka 7 ir’imbere , ‘Umukandida wigenga’ Mpayimana Philippe yahise avugira kuri televiziyo y’igihugu ko ashimira abamufashije mu kwiyamamaza, yemeza ko yemera ko yatsinzwe ndetse anashimira FPR Inkotanyi na Paul Kagame.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 kanama 2017 , Dr Frank  Habineza , umukandida wari uhagarariye Green Party muriri tora nawe amaze kwemerera mu kiganiro n’abanyamakuru ko yemera ibyavuye mu matora gusa atewe ipfunnwe no kuba yatsinzwe.

Muriki kiganiro cyabereye kuri Lemigo Hotel, Dr Frank Habineza yatangaje ko amatora ari nk’umupira w’amaguru kuko rimwe na rimwe ibyo wari witeze ataribyo ubona. Yatangaje ko ari intambwe ikomeye kuba ishyaka rye rihatanye ku nshuro ya mbere mu matora y’umukuru w’igihugu anizeza abari aho ko ibyiza bir’imbere.

Avuga ko bigoranye kuba yavuga ko yibwe amajwi cyane ko gufata ifoto ahabarurirwaga amajwi bitari byemewe , ikindi avuga n’uko hari indorerezi zimwe na zimwe zagiye zikumirwa mu bikorwa byo kubarura amajwi mu duce tumwe na tumwe bikaba bigoranye kuba yabona icyo ashingiraho avuga ko yibwe amajwi.

Yavuze ko gutsinda ku kinyuranyo cy’amajwi ari hejuru atari intege nke z’ishyaka rye kuko bakoze uko bashoboye ndetse bakanashora amafaranga ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bigende neza n’ubwo batakoresheje amafaranga menshi nk’ayishyaka rya FPR Inkotanyi.

Mpayimana Philippe nawe yaraye yemeye ibyavuye mu matora anashimira Paul Kagame ukomeje kwesa imihigo
Frank Habineza wa kabiri uhereye iburyo nawe yavuze ko yemera ibyavuye mu matora
Twitter
WhatsApp
FbMessenger