Amakuru ashushyeImikino

Amateka ya Katauti witabye Imana mugicuku cyo kuruyu wa kabiri

Ndikumana Hamad Katauti washakanye na Oprah akabyara umwana w’umuhungu witwa Katauti na Oprah akaba yarakiniye ikipe yigihugu Amavubi ndetse agaca mu makipe atandukanye hano mu Rwanda no kumugabane w’iburaya , yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mwijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu ahagana saa sita zijoro. dore rero amateka yaranze ubuzima bwa Katauti.

Katauti yashatse kuri tariki ya  11 Nyakanga 2009 ashingiranwa  na Uwoya Oprah bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu witwa Katauti na Oprah.

Hamad Katauti  yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi tariki 5 Ukwakira 1978. Ni we mfura mu muryango w’abana batanu; mu mabyiruka ye akaba yarakundaga ruhago akaba yaratangiye akina hagati mu kibuga .

Ubwo yakinaga muri Inter FC yo mu Burundi nibwo umutoza yamuhaye inshingano zo gutangira gukina ku ruhande ndetse ngo nibwo yatangiye kwigaragaza nk’umuhanga agakinishwa kuri 2 cyangwa kuri 3 kuko yakinishaga amaguru yombi.

Mukiganiro yagiranye na radiyo Rwanda yatangajeko   mu buzima bwe yishimye bidasanzwe umunsi Rayon Sports yatwaye igikombe cya Cecafa muri Zanzibar; mu gihe yakiniraga iyi kipe ngo yashegeshwe bidasanzwe ubwo APR FC yabatsinze ibitego bitatu ku busa gusa ngo ntiyibuka umwaka byabereyemo.

Katauti yakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports, amakipe yo ku mugabane w’u Burayi arimo RSC Anderlecht,KV Turnhout, KV Mechelen, KAA Gent yo mu Bubiligi,APOP Kinyras Peyias FC, Nea Salamina, Anorthosis Famagusta FC, AC Omonia na AEL Limassol yo muri Cyprus.

Mu bindi bihe byiza yaba yaragize  ni mu mwaka wa 2004 ubwo Amavubi yajyaga mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Tunisia.

Yakomeje abwira radiyo Rwanda ko abakinnyi yizeraga cyane mu kibuga ku isonga harimo Karekezi Olivier ndetse na Patrick Mafisango witabye Imana mu 2011. Yagize ati “Olivier namugiriraga icyizere cyane na nyakwigendera Mafisango, n’abandi bose uretse ko abo babiri byabaga ari akarusho.”

Katauti akibyiruka yari umusore udashabutse ku buryo yanatinyaga kwegera abakobwa.  Umukobwa bavuganye bwa mbere ariwe wamushotoye kugeza ubwo binjiye mu rukundo.

Kuri Ndikumana Katauti guhuza umupira no guha uburere abana be ngo ntibyigeze bimugora na gato ndetse umwana w’imfura yabyaranye n’umugore bashakanye mbere yamureze imyaka itanu yose ari wenyine.

Ku myaka 37 y’amavuko  mu 2009  nibwo yarushinganye n’umukinnyi wa filime muri sinema ya Tanzania, Irene Pancras Uwoya wamenyekanye muri filime yitwa Oprah.

Gusa ariko Katauti ntabwo yarakibana numugorewekuko Oprah  aheruka gusezerana bwa kabiri n’umuraperi witwa Dogo Janja, Katauti na we ataratabaruka  yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo. Amakuru yari ahari yavugaga ko biteguraga kurushinga.

Ndikumana Hamad Katauti yari umutoza wungirije muri Rayonsport akaba asize umwaana umwe wumuhungu .

Uyu niwe mwana Katauti asize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger