AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amashuri yose na za kaminuza byongeye gufungwa (Menya ibikubiye mu myanzuro nshya yo kwirinda Covid-19

Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, itangaza ingamba zikaze zigomba gukurikizwa zasize habayeho impinduka zikomeye mu bikorwa butandulanye haba ibya leta n’ibyabikorera, amadini ndetse n’abanyeshuri muri rusange.

Ingamba zafashwe zigomba by’umwihariko gukurikizwa mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, zirimo ko abakozi bose barimo aba leta n’ab’inzego z’abikorera bagomba kujya bakorera mu rugo.

Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.

Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”.

Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe
Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze.

Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Inama zose zirabujijwe

Amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.

Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Restaurant zizajya zitanga gusa serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye.

Insengero zirafunzwe

Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger