Imyidagaduro

Amarangamutima ya The Ben ku ifoto umukunzi we yashyize hanze ikavugisha benshi

Miss Uwicyeza Pamela akaba n’umukunzi w’akadadohoka w’umuhanzi ukunzwe na beshi mu Rwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga nyuma y’ifoto yashyize hanze.

Uyu mukobwa umenyereweho kureba icyoroshye n’isura y’uburanga, yashyize ahagaragara ifoto yambaye imyenda y’umwari w’u Rwanda y’umukenyero kugira ngo arusheho gukomeza kwegerana n’insuti ze zimuba hafi buri munsi.

Ubwo yari akimara kugaragaza iyi foto, abantu batandukanye bamukurikira ku rubuga rwa Instagram yayigaragarijeho, batangiye kugaragaza amatanganutima yabo bamutakagiza ko ari mwiza n’ibindi byinshi bisa n’imitoma.



Abo bose, barangajwe imbere n’umusore uhiga abandi bose mu mutina we ari we The Ben, waje agaragaza urwo akunda Pamella maze anuha ubutumwa bugaragaza urukundo amukunda aho yashyizeho udutima dutatu.

Uretse kuba The Ben yagaragaje ibi kuri iyi foto, ntahwema umundi ku w’undi guhora agaragariza uyu mukobwa ko yanutwaye uruhu n’uruhande.

Ibi abishimangira yifashishije ubutumwa amwandikira bwuje amagambo y’urwubyunyu ndetse n’impano za hato na hato zikomeza gushimangira ko amwitayeho kandi ahora amutekereza.

Ifoto Pamella yagaragaje ikavugisha benshi

Ana bombi baritrgura kubana mu gihe kirimbere kuko The Ben yamaze gusaba Pamella ko yazamubera mama w’abana be, undi nawe amwemerera atamugoye bigaragaza ko kwari ukorosora uwabyukaga.

Urukundo rw’aba bombi rukomeje gukaza umurego umunsi ku w’undi dore ko kugeza ubu couple yabo iri muzikomeje kugenda zivugwa cyane hano mu Rwanda by’umwihariko mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

The Ben yahise agaragaza amaranganutima y’urukundo

Inkuru bisa[/caption]

The Ben na Miss Pamella bagiye gukora ubukwe nyuma y’amezi 8 amwambitse impeta (Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger