AmakuruImyidagaduro

Amalon yatunguranye mu gitaramo Burna Boy yakoreye i Kigali (+AMAFOTO)

Amalon umuhanzi uri kwitwara neza mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda niwe muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo icyamamare mu muziki wa Afurika ,Burna Boy yakoreye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2019.

Umunya-Nigeria Burna Boy yemeje ibihumbi n’ibihumbi bari bakoraniye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu avuye no mukindi gitaramo  yakoreye muri Uganda mu gitaramo cyabereye mu busitani bwa Sheraton mu ijoro ryo ku wa Gatanu tarii 22 Werurwe 2019.

Yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ahita ajya gukora imyitozo n’itsinda rye ryamufashije gususurutsa abanyakigali. Niwe muhanzi w’Imena wari watumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Entertainment Factory.

Amalon yatunguranye muri iki gitaramo! Entertainment Factory yateguye iki gitaramo #BurnaBoyExperience

Amalon yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo “Derilla” yakoranye n’umunyamakuru Ally Soudy usigaye ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon Yaririmbaga afashwa byihariye na DJ Pius wamucurangiraga. Yaririmbye indirimbo yise “Yambi” indirimbo isa niyazumye izina rye muri Muzika nyarwanda.

Yaririmye kandi “Byakubaho” aherutse gushyira hanze igakundwa by’ikirenga. Yayiririmbye igaragaza ko imaze gukundwa mu gihe imaze hanze, byanasabye ko ayisubiramo. Yavuye ku rubyiniro ashimira abitabiriye iki gitaramo.

Burna Boy igitaramo yakoreye mu Rwanda cyatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Heineken, Uruganda rw’imodoka Volkswagen, RDB ibinyujije muri Visit Rwanda, Rwandair n’abandi benshi bafashije abanyarwanda n’abandi gutaramirwa n’uyu mugabo wishimiwe na benshi

Burna Boy ku rubyiniro
Burna Boy yari yizaniye abamufasha kuririmba muri iki gitaramo
Burna Boy ni ubwa mbere yari aje mu Rwanda gusa yeretswe ko umuziki we ukunzwe ku rwego rwo hejuru, ari imbere y’abafana yanyuzagamo akagaragaza ibyishimo aseka cyane.

Burna Boy aririmbye mu buryo bwa live indirimbo ze zirimo ‘Soke’, ‘Heaven’s Gate’, ‘Dangote’, ‘Kainama’ yafatanyije na Harmonize na Diamond Platnumz, ‘Rock Your Body’, ‘Déjà vu’ ‘Hallelluyah’, ‘Rizzla’ n’izindi.

Saa tanu n’igice uyu muhanzi yasesekaye ku rubyiniro, abakunzi b’umuziki batangira gukoma amashyi abandi bavuza akaruru k’ibyishimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger