AmakuruAmakuru ashushye

Amakuru mashya ku rugamba ingabo za Ethiopia zihanganyemo n’inyeshyamba za TPLF

Mu rugamba ruyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed ubwe ,Guverinoma ya Ethiopia yemeje ko ubu irimo kugenzura ibice byinshi cyane byari bimaze gufatwa n’umutwe w’abarwanyi wa TPLF.

Nyuma y’iminsi mike agiye ku rugamba abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje amashusho agaragara ari kumwe n’abasirikare benshi bagana imbere, afite telefoni ya gisirikare bigaragara ko arimo kuvugana n’abandi bayobozi b’ingabo.

Yumvikana avuga ati “Icyo mubona inyuma yanjye ni umusozi wari ibirindiro bikomeye by’umwanzi kugeza ejo. Ubu twamaze gusukura ako gace neza. Umuhate w’abasirikare uri ku rwego rwo hejuru. Intambara irimo kugenda neza, ubu twamaze gufata Kasagita. Uyu munsi turafata Chifra na Burqa. Tuzakomeza kugeza ubwigenge bwa Ethiopia bubashije gusugira.”

Muri icyo gihe anavugamo ko bazakomeza guhangana n’umwanzi, bakamushyingura ku rugamba.

Kuri ubu ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia byatangaje ko guverinoma yabonye instinzi ikomeye ku mutwe w’iterabwoba inisubiza ibice byari byinjiwemo na TPLF.

Kuri uyu wa Gatatu Leta yatangaje ko ubu irimo kugenzura imijyi ya Kasagita, Burqa, Waiima, Chifra, Chiftu, Dire Ruqa, Alele Sulula, yose yari yafashwe n’abarwanyi ba TPLF ku buryo bari batangiye kwitegura gusatira umurwa mukuru Addis Ababa.

Guverinoma yatangaje ko nyuma yo gufata ibyo bice inzego za Leta zasubijwe inshinano ndetse ibikorwa byo kuhasana byatangiye.

Mu butumwa bashyize ahagaragara yavuze ko nko ku rugamba rwo mu gace ka  Wereillu habohowe imijyi ya Jama Degollo, Wereillu, Genete, Finchoftu, Aqesta; naho ku rugamba rw’ahitwa Gashena habohorwa imijyi ya Arbit, Aqet, Dibiko, Dabo, Gashena yari yigaruriwe na TPLF, ubu irimo kugenzurwa n’ingabo za Ethiopia (ENDF) hamwe n’iza Leta ya Amhara.

Ni mu gihe ku rugamba rubera mu bice bya Shoa hamaze kubohorwa uduce twa Mezezo, Molale, Shoa Robit, Rasa.

Kurundi ruhande ku rugamba rubera mu bice bya Shoa hamaze kubohorwa uduce twa Mezezo, Molale, Shoa Robit, Rasa.

Muri iki cyumweru byemejwe ko Dr Abiy yasigiye inshingano Demeke Mekonnen Hassen umwungirije, ajya guhangana n’umutwe ushamikiye ku ishyaka Tigray People’s Liberation Front n’abarwanyi bishyize hamwe, bari bakomeje gusumbiriza umurwa mukuru Addis Ababa.

Ni icyemezo yafashe mu gihe abarwanyi bageze mu bilometero 200 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.

Dr Abiy yabaye umusirikare mukuru mu ngabo Ethiopia mu 1991–2010 avamo afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger