Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Amakuru kuri Kadenesi wo mu Gasura ukoresha akayabo ahamagara kuri Radiyo zitandukanye

Abantu benshi bumva Radiyo ubabajije izina Kadenesi wo mu Gasura, biragoye ko wabona benshi bakubwira ko iryo zina batarizi, uyu Kadenesi ahamagara mu biganiro bitandukanye bica ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda ku buryo abenshi bavuga ko ahamagara ku maradiyo yose.

Kadenesi wo mu Gasura uvuga ko akoresha amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 45 (45 000 Frw) buri kwezi ahamagara kuri Radiyo gusa, ubaze buri munsi wasanga akoresha 1 500 Frw ku munsi, yagiranye ikiganiro na Igihe maze atangaza byinshi ku bimuvugwaho ko anakunda guhamagara ku maradiyo menshi akorera mu Rwanda.

Amazina ye nyakuri ni Buregeya Emmanuel, afite imyaka 28, avukira mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, mu kagari ka Gikaya mu Mudugudu wa Gasura, ari naho ahamagara avuga ko ari, ni Kadenesi wo mu Gasura.

Mu buzima busanzwe Kadenesi ni umugabo wubatse, acuruza amagare ya siporo akanagira iduka rito ririmo n’ibyo kunywa. Izina Kadenesi, avuga ko ari iribyiniriro yiswe n’ababyeyi.

Ubwo yabwiraga umunyamakuru ko yatangiye guhamagara kuri radiyo ariko abikora rimwe na rimwe hari mu 2008, yagize ati:” Mu 2008 nibwo natangiye guhamagara ku maradiyo, gusa icyo gihe nahamagaragaho rimwe na rimwe. Urebye neza mu 2010 nibwo natangiye guhamagara buri munsi ntasiba kugeza n’ubu.”

Ibyo avuga ko abikora nta yindi nyungu ateganya uretse gutanga ibitekerezo agamije kubaka igihugu. Ati “Iyo ndi kumva ikiganiro runaka biranshimisha gutangamo igitekerezo. Bituma mvuga ibindimo cyangwa nkanatanga umusanzu wanjye iyo ari ibyubaka igihugu.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Gasura, Twizeyimana Jean Bosco, ahamya ko Kadenesi yatumye umudugudu wabo umenyekana mu Rwanda hose.

Yagize ati “Umudugudu wacu waramenyekanye cyane, ubu twabaye ibirangirire ku maradiyo kubera Kadenesi. Turabyishimira cyane kandi turamushimira kuko adufasha kumenyekanisha umudugudu wacu.”

Kadenesi akunda guhamagara kuri radiyo mu biganiro bitandukanye atangamo ibitekerezo, ngo ibyo akunda kumva ni iby’imikino, umurimo n’ibya Polisi, hose ngo icyo aba agamije ni ugatanga ibitekerezo by’ubaka igihugu.

Kadenesi wo mu gasura akoresha ibihumbi 45 ku kwezi ahamagara kuri Radiyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger