Amajyaruguru: Ubujura bwa Mudasobwa mu bigo by’amashuri bumaze gufata indi ntera

Mugihe cy’amezi atatu yonyine ashize, hamaze kwibwa mudasobwa 136 mu bigo bitandukanye by’amashuri mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi Ntara..

Ibi polisi yabitangaje nyuma y’uko mudasobwa zigendanwa 44, muri 46 zari zibwe mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kagogo mu karere ka Burera.

Izo mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo, zibwe mu ijoro ryo ku itariki 04 Kamena 2019, aho abajura binjiye muri icyo kigo, batobora icyumba zari zibitsemo barazitwara.

Abo bajura ngo ntibabashije kuzirengana umutaru, kuko abaturage bavugije induru, inzego zishinzwe umutekano zitabaye zibasha kugaruza 44 muri zo, nyuma yuko abo bajura bokejwe igitutu bakazijugunya nkuko Kigali SSP Alexis Rugigana, umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru yabitangaje.

Yagize Ati “Abaturage baduhaye amakuru, dutabarira igihe ndetse muri mudasobwa 46 bari bamaze gutwara, 44 twazigaruje hasigara ebyiri nazo tugishakisha kandi turazifata”.

SSP Rugigana, Avuga ko ubujura bwa Mudasobwa, byugarije igihugu hose, aho Police ishyize imbaraga mu gushakisha abo bajura ngo baryozwe icyo cyaha.

Agira ati “Ntabwo ari mu ntara y’Amajyaruguru gusa ubujura bwa mudasobwa buri, ni mu gihugu hose, Police ishyize imbaraga mu gushakisha abo bajura, kandi ni ikibazo tugomba guhagurukira twese tugafatanya, turizera ko bazafatwa”.

Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko mu mezi atatu ashize, mudasobwa 136 zamaze kwibwa mu bigo binyuranye by’amashuri.

Comments

comments