AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amajyaruguru: Saa kumi n’ebyiri yabaye saa kumi n’ebyiri! abarenga 1100 bafashwe barenze ku mabwiriza

Nyuma yaho hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 harimo no gutaha saa kumi nebyiri , yatangiye ku wa 1 Nyakanga 2021 hafashwe abagera ku 1188 barenze kumabwiriza mashya yo kwirinda ubwiyongere bw’abandura ikicyorezo.

Mu gihe muri iyi minsi umubare w’abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera mu Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru hafashwe abantu 55 bafatiwe mu tubari banywa inzoga , harimo kandi 232 batubahirije isaha ya saa kumi nebyiri yo kuba bageze murugo.

Aba Bose bafashwe bajyanywe ahantu hatandukanye haba harateguwe ngo bahugurwe ubundi bacibwe n’amande.

Kugeza ubu abandura bakomeje kwiyongera dore ko mu minsi ine ishize abandura bangana na 3287 , , Intara y’Amajyaruguru ifitemo abagera kuri 816.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger