AmakuruImikino

Amahirwe umutoza wa Rayon Sports avuga azatuma batsinda Enyimba FC

Umutoza wa Rayon Sports, Roberthinho, yavuze ko ikipe atoza ifite amahirwe menshi yo gutsinda Enyimba FC mu mukino wo kwishyura ndetse bakaba bahita bakomeza muri 1/2 cya CAF Confederations Cup.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru abatoza bakoze nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Enyimba FC ukarangira ari 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli.

Roberthinho yatangaje ko amahirwe menshi yo gutsinda umukino wo kwishyura ahari ngo kuko uyu mukino bawukinnye badafite abakinnyi babo bakomeye kandi basanzwe babanza mu kibuga nka Yannick Mukunzi  na Manzi Thierry.

Ati:”Ndashimira ikipe twakinnye nayo kuko nayo ifite abakinnyi beza. Uyu munsi twabuze abakinnyi bacu bakomeye Yannick na Thierry, gusa ndatekereza ko umukino utaha bazaba bahari. Ni amahirwe menshi tuzaba dufite ku mukino wo kwishyura. Tugiye kujya muri Nigeria ariko intego yacu ni ugutsinda uriya mukino.”

N’ubwo avuga ibi ariko, umutoza wa Enyimba we avuga ko batari bazi byinshi ku ikipe ya Rayon Sports dore ko ari ubwa mbere bakinnye nayo, akomeza avuga ko baje i Kigali bafite intego yo kuhakura umusaruro mwiza haba kunganya cyangwa se gutsinda , yashimiye abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino mwiza bagaragaje ariko avuga ko Enyimba igomba gutsinda umukino wo kwishyura cyane ko ngo babonye imikinire ya Rayon Sports.

Mu mukino ubanza Rayon Sports yakiriyemo Enyimba FC, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje umukino mwiza ndetse baniharira umupira cyane ariko ibura amahirwe yo kureba mu izamu dore ko umuzamu wa Enyimba FC yari yababereye ibamba, umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeriya nyuma y’icyumweru kimwe.

Umutoza wa Enyimba yavuze ko ibyo bakuye i Kigali atari bibi…..bagomba gutsinda umukino wo kwishyura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger