AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amagare: Uwizeye Jean Claude yanditse amateka atarakorwa n’undi Munyarwanda wese

Umunyarwanda Jean Claude Uwizeye ukinira ikipe ya Sables Vendée Cyclisme-Cube yo mu Bufaransa, yaraye yegukanye isiganwa ry’amagare ryari rimaze iminsi rizenguruka intara ya Guyane, akora amateka atarakorwa n’undi Munyarwanda uwo ari we wese.

Guyane ni agace gaherereye mu majyepfo y’amerika hafi n’igihugu cya Brazil, gusa kakaba kagenzurwa n’igihugu cy’Ubufaransa.

Jean Claude Uwizeye yegukanye isiganwa ry’amagare rizenguruka aka gace, nyuma yo kurangiza uduce icyenda twaryo yambaye umwambaro w’umuhondo yafashe ku munsi wa mbere w’iri siganwa, ubwo yegukanaga agace ka mbere karyo kavaga ahitwa Cayenne kerekeza Macouria.

Uyu musore yakomeje kurwana ku mwambaro we, kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa ryarangiye akiwambaye.

Kwegukana iri siganwa byatumye Uwizeye Jean Claude aca uduhigo dutandukanye, harimo kuba Umunyarwanda wa mbere washoboye kwitabira Tour de Guyane, kuba Umunyarwanda wa mbere washoboye kuyegukana ndetse no kuba Umunyarwanda wa mbere ushoboye gutwara isiganwa ryo hanze y’umugabane wa Afurika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger