AmakuruUtuntu Nutundi

Amagare 10 ahenze cyane kurusha andi ku Isi akozwe mu buryo butangaje (Amafoto)

Ubusanzwe igare ni ikinyabiziga kitagenda habanje gukenera moteri igishitura kuko ryo ubwaryo riba rikozwe mu buryo uritwaye agomba kurigenderaho arinyonga. Hagati y’amagare tugiye kubona ni amwe akunze gukoreshwa n’abasiporutifu ndetse bakayakoresha no mu marushanwa atandukanye yo gusiganwa.

10-Fendi Abici Amante Donna

Amahembe yaryo
Fendi igare riri ku mwanya wa 10

Fendi Abici Amante Donna ni igare ryamuritswe n’umugabo  uzwi nka Fendi Abici Amande Donna akaba yarahisemo kuryitirira izina rye kugira ngo ribe ikimenyetso cy’umushinga we. Rifite agaciro ka $9,500.

9-Le Flâneur d’Hermès

Le Flâneur d’Hermès ni igare rikomeye kandi ryakozwe igihe kirekire dore ko ryamaze igihe kigera kumyaka 6 ritegerejwe ku isoko mugihe ryarimo rigitunganwa. Iri gare rikaba rifite agaciro ka $10,750.

8-Koga Spyker Aeroblade

Imashini za ryo

Koga Spyker Aeroblade igare rikomeye cyane kuburyo buhambaye bivuga ko rikozwe n’ibyuma bidashobora gufatwa n’umugese, rirangushye kandi ririhuta. Rifite agaciro ka $15,000.

7-Bianchi by Gucci Urban Bike

Bianchi by Gucci Urban Bike iri ni igare ryakozwe n’uruganda rwa Gucci team rwo mu gihugu cy’ubutariyani rikaba rifite agaciro ka $15,400.

6-Aston Martin One-77 Cycle

Aston Martin One-77 Cycle ni igare rikozwe kuburyo buri Technologically ( bugezweho mu ikorana buhanga) rifite amapine adasanzwe akozwe muri carbon, amapine yaryo akaba yarakozwe n’uwitwa Aston Martin. Rifite agaciro ka $37,905.

5-Montante Luxury Gold Collection

Montante Luxury Gold Collection ni igare rikozwe ku buryo buzamuye rifite amapine mato cyane akaba ari nayo arifasha kunyaruka, rifunikishije zahabu n’uruhu rwa python, iri gare ryifashishwa cya kurira imisozi kandi ryorohera uritwaye. Rifite agaciro ka $46,000.

4-Tiffany & Co. Silver-Mounted Lady’s Bicycle

Tiffany & Co. Silver-Mounted Lady’s Bicycle iri gare mbere y’uko rimenyekana ku izina rifite none, ryabanje kwitwa shade of blue, rikaba ari igare ryakozwe na kampani ya jewelry. Iri gare ryakozwe bwa mbere mu mwaka wa 1890s, nyuma riza gusubirwamo mu mwaka wa 2008. Rifite agaciro ka $57,000.

3-Aurumania Crystal Edition Gold Bike

Aurumania Crystal Edition Gold Bike ni igare rikozwe kuburyo buteruye,rikaba rikozwe muri zahabu kubyuma birigize. Nk’uko bigaragara ko iri gare ari rirerire bifasha umuntu uri kuritwara gukoresha imbaraga nkeya kandi akaba adashobora kugira ikibazo cyo gutsikira igihe arimo kurinyonga. Rifite agaciro kangana na $101,400.

2-Damien Hirst Butterfly Trek Madone

Damien Hirst Butterfly Trek Madone ni igare ryateguwe n’umugabo uzwi ku izina rya Designer Damien Hirst akaba yaragaragaje ko mu kuriyegura yagendeye ku mababa y’ikinyugunyugu kandi mu mahembe haryo naho hakaba hafite umutwe nk’uwacyo. Byumwihariko rikaba rifite agaciro ka $500,000.

1-House of Solid Gold 24K Gold Extreme Mountain Bike

House of Solid Gold 24K Gold Extreme Mountain Bike ni igare rikoranye ubuhanga buhanitse kandi kuburyo budasanzwe, iri gare nanone rikozwe muri bimwe mu bikoresho byagaciro dore ko igice kinini cyaryo gikozwe muri Diyama na Zahabu. Iri gare kubera ibikoresho rikozwemo rifite agaciro ka $1,000,000. Iri gare akenshi rikunze kwifashishwa n’abakorera amarushanwa yo kurira imisozi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger