AmakuruImyidagaduro

Amagambo Kanye West yavuze kuri Trump yateje umwiryane mu bantu

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Kanye West yatangaje amagambo ashimagiza umukuru wa Amerika Trump benshi baramwanjama baramutuka ku buryo byabaye ngombwa ko n’umugore wa Kanye West yinjira mu ntambara y’amagambo agashigikira umugabo we.

Iyi rwaserera ikomeje kubera ku rubuga nkoranyamabaga rwa Twitter, byatewe n’amagambo Kanye West yashyize kuri Twitter bugaherekezwa n’ifoto uyu muhanzi yagaragayeho yambaye ingoferpo yanditse ho amagambo Trump yakoreshaga yiyamamaza [Make America Great Again].

Aya magambo Kanye West yashyize kuri Twitter yagiraga ati :”Ntabwo ari itegeko ko buri wese yemeranya  na Trump ariko ako gatsiko ntabwo kambuza kumukunda Trump  ni umuvandimwe wanjye. Nkunda buri wese. Ntabwo nemeranya n’ibyo buri wese akora. Icyo ni cyo kitugira abantu batandukanye. ibi mbivuze ntabivugiye abantu bose , mbivuze ku giti cyanjye.”

Kubera uburyo burio kuri uru rubuga bwo guhita umenyesha umuntu ko ubutumwa wanditse bumureba [HTag] mu minota mike Doanld Trump yari abibonye ndetse Anahita asubiza ubwo butumwa agira ati :”Urakoze Kanye, byiza cyane” ndetse Anahita aha ubu butumwa bw’uyu muhanzi abantu benshi bamukurikira.

Aba bombi basa nabacanye umuriro mu bakoresha Twitter banakurikiranira hafi aba bagabo bombi kuko Kanye West yari nananditse ko Barck Obama wahoze ayobora iki gihugu ko yamaze imyaka 8 akiyobora ariko ntihagire icyo amarira Chicago aba bombi bakomokamo.

Abamwibasiriye rero bamushinjaga guhakwa kuri Trump no kuvuga ibintu bitaribyo bifashishije amagambo yo mu ndirimbo ye yasohotse kuri album ya 2016 yise ‘The Life of Pablo’ avugamo ko akumbuye Kanye West wa kera abandi bakamushinja kutita ku birabura bagenzi be, ibintu byamaganiwe kure n’umugore we, Kim Kardashian, wahise avuga ko ari ibintu bizwi neza ko umugabo we atajya yemeranya n’imitekerereze ya benshi akaba ari nacyo amukundira ndetse bigatuma amwubaha.

Kim Kadashian yahise agira ati ” Ku itangazamakuru rishaka gusenya umugabo wanjye, reka mvuge ibi, muravuga ko ibyo yavuze ari iteshamutwe kubera ko atemeranya n’imitekerereze mibi y’abandi , muravuga ko yagize ikibazo cy’uburwayi bw’imitekerereze , ntatinya kuvuga ibimurimo kandi nicyo mukundira, ibintu muri kuvuga ntabwo binyuze mu muco.”

Impaka ku mitekerereze ya Kanye West zabaye nyinshi ndetse zinjirwamo n’abantu batandukanye basanzwe ari ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo n’umuraperi Chance The Rapper wavuze ko yitandukanyije n’abahuje ibyo yavuze n’uburwayi mu mitekerereze yagiye agira.

Ibi byose bije nyuma y’uko mu minsi yashize Kanye West yifashe akajya kuri Twitter maze agasiba ibiganiro yagiranaga na Trump kandi nyamara aba bagabo bombi bazwiho kugirana ubushuti.

Iyi ngofero niyo yateje rwaserera
Trump na Kanye West bakunze guhura bakaganira

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger