AmakuruImikino

Amagambo atari meza Xavi Hernandez yigeze kuvuga kuri Auabameyang ubu bagiye guhurira mu ikipe imwe

Rutahizamu Pierre-Emerick Auabameyang w’imyaka 32 yerekeje muri FC Barcelona nyuma y’imyaka ibiri Xavi avuze ko atari umukinnyi mwiza kuri FC Barcelona.

Uyu rutahizamu wa Gabon yasinye amasezerano azamugeza mu kwezi kwa gatandatu mu 2025 muri FC Barcelona ku buntu nyuma y’uko Arsenal yari imaze gusesa amasezerano ye.

Gusa nubwo yasinye aya masezerano bashyizemo ingingo yo kumurekura(buy out clause) ihagaze miriyoni 84 z’amapawundi. Gusa harimo n’amahitamo yo kuba yayisohokamo ku mpera z’umwaka w’imikino utaha.

Twabibutsa ko n’ubwo ubu aribwo Aubameyang yerekeje muri FC Barcelona, sibwo bwa mbere iyi kipe yari ivuzwe ku kuba yakwibikaho uyu munya-Gabon wakiniraga Arsenal.

Ubwo iyi nkuru yavugwaga cyane ivuga ko FC Barcelona yaba ishaka kumugura, Umunyabigwi wayo akaba ari nawe uyitoza ubu, Xavi yabagiriye inama yo kutamugura.

Xavi yasobanuye ko impamvu atabagira inama yo kugura Aubameyang aruko abona ko uyu musore atakwisanga neza mu mikinire ya FC Barcelona ngo atange umusaruro.

Xavi yagize ati:”Sadio Mane na Aubameyang bakwica igihe wabahaye umwanya(open space).

“Ariko FC Barcelona ikeneye abakinnyi bazi uko batwara umupira mu mwanya muto.

“Ndi gutekereza umukinnyi wahita yisanga mu mikinire ya FC Barcelona ariko ntibyoroshye kumubona.

“Samuel Eto’o yari ntamakemwa nk’uko Luis Suarez ameze ubu.”

Gusa n’ubwo umutoza Xavi yavuze ibi mu 2020, ntibyabujije ko Aubameyang ari umwe muri ba rutahizamu agiye kwifashisha mu kuzahura FC Barcelona iri mu bihe bitayoroheye.

Kuri uyu munsi nibwo FC Barcelona yerekanye amashusho ya Aubameyang bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.

Aubameyang yagize ati:”Ndumva binteye ishema cyane, by’umwihariko kuko umuryango wange ukomoka muri Espagne nko ku ruhande rwa Mama.

Intego yange ni gufasha ikipe ndetse nkakora buri kimwe gituma ikipe igaruka muri champions league.”

Usibye Aubameyang kandi, muri uku kwa mbere Xavi yasinyishije Ferran Torres wavuye muri Manchester City ndetse na Adama Traore watijwe na Wolverhampton

Pierre-Emerick Auabameyang muri Barcelona
Xavi Hernandez Ubu niwe utoza Barcelona FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger