AmakuruImyidagaduro

Amag The Black yongeye gushotora Bruce Melodie

Mu minsi yashize ubwo  Bruce  Melodie yari amaze kwegukana igihembo nyamukuru cya  Primus Guma Guma Super Star 8   nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko umubano wa Ama G The Black na Bruce Melodie utakimeze neza nka mbere gusa Melodie  yagiye yanga kugira icyo atangaza kuri uyu mubano wabo.

Uyu munsi kubakurikira  umuraperi Ama G The Black ku rubuga rwa Instagram babonye ubundi butumwa  yashyizeho yishongora kuri Bruce Melodie  kubera igitaramo Summer Beach Fest yangombaga kuri rimbamo i Rubavu kubera kubura abantu birangira kitabaye.

AmaG  agendeye kuri iki yanditse agira ati “Kuki kitabaye ra ?, njye mbere yo gutegura igitaramo nzajya negera ababizobereye , ariko birababaje  sinarinziko igitangaza cyabura abantu koko .”

Usibye ibi Ama G yari aherutse gukoresha ijambo “Igitangaza” rikoreshwa n’abafana ba Bruce Melodie  biyita “Ibitangaza”  arikoresha amusereza  agira ati “Na Yesu wakoze ibitangaza ntiyigeze yiyita Igitangaza , iyo witeye ijeki birantangaza.” Gusa kuri ubungubu usubiye ku rukuta rwa Instagram rwa Ama G The Black ubu butumwa bwombi  ntibuhagaragara kuko yahise abusiba.

Ubu butumwa bwa Ama G yanditse kuri Instagram  bivugwa ko yabwiraga Bruce Melodie n’ubwo uyu muraperi abihakana avuga ko atari we aba abwira. Aba bahanzi bahoze ari inshuti zikomeye cyane dore ko bagiye banahurira mu ndirimbo zakunzwe cyane nka;  ‘Twarayarangije’, ‘Turi ku ishuri’, ‘Mana yanjye’,’ Ziada’, n’izindi ,..

Ubutumwa bwa Amag yibaza impamvu igitaramo kitabaye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger