Imyidagaduro

Amag The Black yigaramye uwo bari kuzafatanya mu gitaramo

Kuri uyu wa mbere nibwo umuhanzi w’umuraperi Hakizimana Amani uzwi cyane nka Amag The Black yihakanye umuhanzi Pedro Someone  bari kuzafatanya mu gitaramo giteganyijwe kuri tariki ya 24 ukuboza 2017. Ni igitaramo cyo kumurika Album “Giraneza wigendere”.

Iki gitaramo kizagaragaramo Barafinda Sekikubo Fred, Fireman, Rebecca na Mbata, hari hashize iminsi binugwanugwa ko Amag The Black atazitabira igitaramo cyo kumurika Album ya Pedro Someone “Giraneza wigendere”, ariko uyu munsi nibwo Amag The Black yabishyize ku mugaragaro ko atazitabira iki gitaramo , ibi ariko yabijkoze nyuma yaho impapuro zamamaza iki gitaramo zamaze kujya hanze.

Twashatse kumenya impamvu yatumye Amag The Black yihinduka Pedro Someone maze kumurongo wa telefone Amag The Blck atubwira ko icyabimuteye ari uko umunsi igitaramo kizaberaho ari nawo munsi azakoreraho ubukwe.

Yagize ati: Yeah nibyo ntabwo nzitabira iki gitaramo, nabonye ku mpapuro zamamaza mpari kandi ntazajyayo, impamvu ntayindi nuko tariki ya 24 ukuboza aribwo mfite ubukwe kandi n’igitaramo kizabera kuri iyo tariki rero ntabwo nabona uko njyayo.”

Amag The Black akomeza avuga ko kutajyayo atari uko Pedro Someone ari umuhanzi ukizamuka ahubwo nkuko yabitangaje nuko gahunda zahuriranye maze agahitamo kujya muyingenzi y’ubukwe bwe.

Tubibutse ko kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Ukuboza 2017, aribwo Umuraperi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, Hakizimana Amani uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka Ama G The Black yasinyiye imbere y’amategeko  kubana na Liliane Uwase ndetse ubukwe bukaba buteganyijwe kuba kuya 24 ukuboza 2017.

Ama G The Black n’Umukunzi we Liliane basezeraniye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, umuhango witabiriwe n’abandi bahanzi bakomeye nka Gahongayire uririmba indirimbo zihimbaza Imana, uyu akaba yari Marraine nkuko Amag yari yabimusezeranyije ubwo Gahongayire yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye “New Woman” ndetse umunyamakuru uzwi cyane hano mu Rwanda, Mike, niwe wari Parrain wa Ama G The Black.

Amag The Black yemeye kubana n’umukunzi we

Nkuko byagaragaye mu ifoto yubutumwa bohererezanyije Amag The Black yashyize kuri Instagram ye , ikanaherekezwa n’amagambo avuga ko atazagaragara muri iki gutaramo, birasa naho Pedro Someone yatunguwe nkaho yagaragaye avuga ko atari yiteze ko bizagenda gutya.

Ubutumwa yashyize ahagaragara ahamya ko atazajya uri iki gitaramo

Iki gitaramo kizabera mu karere ka Kamonyi muri Salle yitwa Girimpuhwe i Kigese kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

“Gira neza wigendere” Album ya  Pedro Someone  igizwe n’indirimbo 13 . Muri zo izifite amashusho ni: Umwaka urarangiye, Happy new year, Umugore mwiza, Ni wowe, Tubyumve kimwe na Umpumurize. Izindi zitarakorerwa amashusho ni; Umunzani, Uranyemeje, Mariam, Ngushimire, Ndagukunda, Uri uwambere n’Impeta.

Aganira na Teradignews.rw Barafinda Sekikubo Fred mu rwenya rwinshi yemejeko azifatanya na Pedro Someone agira ati:” ndi umuntu bwite w’Abanyarwanda bose ntavangura iryariryo ryose. Kandi nshigikiye abahanzi bose n’abantu bose bafite ibyo bakora.  niyo mpamvu nemereye umuvandimwe Pedro kuzamufasha ni umunyarwanda kandi nduwabanyarwanda.”

Barafinda yakomeje asaba abantu bose kuzitabira iki gitaramo kuko abateganyirije byinshi birimo n’indirimbo ye ‘Akikiliya’ hamwe n’izindi 700 abahishiye gusa umuntu yakwibaza  niba zose azaziririmba .

Pedro Someone azifatanya nabandi bahanzi nka  Fireman , Mbata umunyamakuru akaba n’umunyarwenya hamwe n’uwitwa Rebecca. Kwinjira muri Iki gitaramo ni amafaranga 1000  ku bantu babiri bakundana , amafaranga 500 ku muntu umwe na 400 ku bana batoya.

Amag The Black ntabwo azitabira iki gitaramo ahubwo hazaba hari Amag The Black

 

 

.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger