AmakuruImyidagaduro

Amafoto yuje ubwuzu ya Clarisse Karasira ashigatiye imfura ye yigaragaza nk’umubyeyi uhamye

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Clarisse Karasira wigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo gakondo zuje ubutumwa, yashyize hanze amafoto amugaragaza ashigatiye imfura ye agaragaza ko amaze kuba umubyeyi uhamye.

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira yacishije kuri Facebook


Ashyira ahagaragara aya mafoto yayaherekezanyije amagambo ashimira Imana yatumye yongererwa izina rishya ryo kwitwa Mama Kwanda kandi aagashimira inshuti n’umuryango badahwema kumuba hafi.

Mu gihe gishize nibwo yatangaje ko yibarutse imfura ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto iriho ibiganza bitatu bigaragara ko ari icye, icy’umwana ndetse n’umugabo maze ashimira Imana yabahaye Umwana ashimira n’abantu bababaye hafi mu buryo bw’isengesho.

Mu magambo yagize ati”Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”.



Icyo gihe Clarisse karasira yirinze gutangaza amazina y’umwana avuga ko hari umunsi wateganyijwe ati”Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina nkuko natwe twabikorewe”.

Uyu mwana wa Clarisse Karasira yavutse nyuma yo guhabwa ikaze mu ndirimbo yakorewe na Nyina afatanyije n’umugabo we bise’Kaze neza’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger