AmakuruUtuntu Nutundi

Amafoto y’abanyamakuru yatangaje benshi ubwo bafataga amashusho mu muhango wo kwita Izina abana b’ingagi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nzeli 2018, mu karere ka Musanze mu Kinigi hakaba mu majyaruguru y’u Rwanda, abantu benshi harimo n’abari baturutse hanze y’igihugu bari bahahuriye mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 23, ibyo si byo tugiye kugarukaho ahubwo turagaruka ku buryo abantu batangariye abanyamakuru bitewe n’uburyo bafatagamo amashusho.

Muri uyu muhango, hari hahuriye abanyamakuru bo mu gihugu ndetse n’abo hanze baje gukurikirana uyu muhango kugira ngo babone uko bawugeza ku batabashije kugera aha mu Kinigi. Ababonye amafoto y’uburyo aba banyamakuru bari bashishikaye bari gufata amashusho batanze ibitekerezo babashimira ahanini ku murava bagaragaje mu kazi kabo.

Ni ku nshuro ya 14 uyu muhango wabaga, abiganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda bahaye amazina ingagi 23 ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018

Kanda hano urebe amafoto y’uko umuhango wari umeze ndetse unarebe amazina bise abana b’ingagi

Amafoto agaragaza uko abanyamakuru bari bari mu kazi.

Aha bafataga amajwi y’umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi
Gufata ifoto nziza ntabwo biba byoroshye

Yagiraga ngo atica amashusho y’abandi banyamakuru bagenzi be

Moses wa Igihe yari yagiye imbere y’abandi ngo afate ifoto nziza

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger