AmakuruImyidagaduro

Amafoto ya Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ari kumwe n’umukunzi we akomeje kuvugisha benshi

Miss Nishimwe Naomie akomeje kugaragaza ko aryohewe n’urukundo uko umunsi uje undi ugataha amafoto bari kumwe ntasiba kugaragara ku mbugankoranyambaga zitandukanye.

Aba bombi bongeye kugaragara mu gitaramo ’Kigali Gospel Festival’ cyateguwe n’umuhanzi Alex Dusabe, cyabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Car Free Zone kitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Michael Tesfay uri mu rukundo na Miss Nishimwe Naomie, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda, ndetse aherutse kwegukana miliyoni 10 mu mushinga afatanyije na Miss Akaliza Amanda.

Ni umushinga ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger