AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Amafoto ya Masvinu umaranye imyaka itandatu ikamba ry’umugabo mubi muri Zimbabwe

William Masvinu ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe, ni umwe mu bagabo bazwi cyane muri iki gihugu nyuma yo gukora amateka yo kwegukana ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri kiriya gihugu.

Muri 2017 uyu mugabo yaciye agahigo ko kwegukana iri kamba ku ncuro ya kane, magingo aya hakaba akaba arimaranye imyaka itandatu.

Muri 2017 yegikana iri kamba, yari ahanganye n’abandi bagabo bagenzi be 12.

Mu birori byari byitabiriwe n’imbaga y’Abanya-Zimbabwe, William Masvinu  yegukanye iri kamba ku ncuro ya kane ahigitse bagenzi be bari bahatanye.

Kuva muri 2017 kugeza ubu amatora ya Mr. Ugly yo guhitamo umugabo mubi muri Zimbabwe ntabwo arongera kuba.

Masvinu aterwa ishema no kwitwa umugabo mubi kurusha abandi muri Zimbabwe, nk’uko yabitangaje ubwo yashyikirizwaga ikamba muri 2017.

Ati”  Nta muntu numwe ushobora gushidikanya ko ari njye mugabo mubi muri iki gihugu.Ndashaka ko ububi bwanjye n’isi yose ibumenya.Haramutse hateguwe amarushanwa y’abantu babi ku isi nabwo nahatana kandi ndizera neza ko natahana ikamba muri Zimbabwe.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger