AmakuruImyidagaduroUmuziki

Amafoto: Humble Jizzo yagarutse mu Rwanda nyuma y’amezi arenga atatu yari amaze muri Amerika

Manzi James Humble Jizzo urimba mu itsinda rya Urban Boys yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe kinini ari kubutaka bwa Amerika aho yari yarajyanye n’umugore we Amy Blauman bakaba ari naho bibarukiye umwana wabo w’imfura.

Humble Jizzo n’umugore we Amy Blauman bari baribaragiye  muri Leta zunze ubumwe za  Amerika ku italiki ya 15 Ukuboza 2017, ubu aba bombi bakaba bagurutse  i Kigali kuri uyu wa 22 Werurwe 2018, aho bakiranwe urugwiro na Nizzo mugenzi wa Humble Jizzo baririmbana mu itsinda rimwe ndetse na bandi barimo Holly Beat nizindi nshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi .

Humble Jizzo akigera i Kigali yavuze ko we n’umugore we bishimiye umwuka mwiza basanze i Kigali ndetse n’ikirere cyiza batari baherutse kubona, yongeyeho ko hari byinshi yari akumbuye mu Rwanda harimo  nko guhura n’inshuti n’abavandimwe bataherukanaga, ikindi ni ukongera gukora umuziki no gukomeza ibikorwa by’itsinda rya Urban Boyz.

Abajijwe kubinjyaye n’imfura yabo y’umukobwa ,Humble Jizzo yagize ati “Madamu yambwiye ko twabayeho twitekerezaho gusa ariko ubu noneho hari umuntu dufite mu nshingano, aratuyobora, wabyanga wabyemera aratuyoboye, njyewe ushobora kunsiga ariko ahantu hose uzajya uba uri gutekereza uti ‘umwana wanjye ubu ameze ate?” yongeyeho ko azashimishwa  no kubona  uko  uyu mwana wabo azagenda akura intambwe kuyindi.

Nyuma yaho Humble Jizzo agiriye  muri Amerika benshi batangiye gutekereza ko agiye atazagaruka byaba bigiye gutuma itsinda rya Urban Boys risenyuka, gusa kuri ubu siko bimeze  kuko uyu musore yamaze kugaruka i Kigali ndetse anemeza ko gahunda za Urban Boys zigiye gukomeza.

Humble yaboneyeho numwanya no kuvuga indirimbo bagiye guhita bashyira hanze bidatinze ni indirimbo bise “Kigali Love” ndetse anavugako Urban Boys iri gutegura imishinga myinshi yo gukomeza umuziki wabo.

Byari ibyishimo kongera kugaruka mu Rwanda kuri Humble Jizzo n’umugore we Amy Blauman
Humble Jizzo akigera i KLigali yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe
Nizzo washimishijwe cyane no guterura ku mwana wa mugenzi we Humble Jizzo
Humble Jizzo, Holly Beat (uteruye umwana) na Nizzo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger