AmakuruImyidagaduro

AMAFOTO: Beyonce, Jay Z, Ed Sheeran ,Usher na Tiwa Savage bataramiye abitabiriye ibirori by”isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela

Mu  serukiramuco ‘Global Citizen Festival’  ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela abahanzi batandukanye baturutse hirya ni hino ku Isi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basusurukije urubyiruko rwari rwitabiriye iri serukira muco rwahuriye muri stade ya FNB mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Abahanzi b’ibyamamare barimo Jay Z n’umugore we Beyonce , Tiwa Savage, Usher , Ed Sheeran, Chris Martin , Pharrell Williams n’abandi nibo bataramiye urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco.

Wari n’umwanya wo kuzirikana ku murage Nelson  Mandeka yasigiye umugabane wa Afurika muri rusange wo kurandura burundu ubukene bukabije mu bawutuye.

Kurwanya ubukene n’inzara ku Isi n’izimwe mu ntego nyamukuru muryango Global Citizen wanteguye iri serukiramuco.

Twabibutsa ko Perezida Paul Kagame  yari yitabiriye iri serukiramuco aho yagize n’ubutumwa atanga ku bari bitabiriye iri serukiramuco.

Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza kwishakamo ubushobozi no kwigira 

FNB yari yuzuye
Tiwa Savage ku rubyiniro
Ed Sheeran
Beyonce na Jay Z bari bategerejwe na benshi
Chris Martin  n’ itsinda rya Cold Play baririmbye muri iriserukiramuco
Chris Martin na Pharrell Williams

Beyonce yahinduye imyenda buri uko agiye kurubyiniro

Usher ni uku yaserutse yambaye
Usher yaririmbye indirimbo ze ariko zacuranzwe mu mudiho wo muri Afurika y’Epfo
Trevor Noah na Dave Chappelle
Beyonce na Ed Sheeran bashimishije benshi mu ndirimbo bafatanyaje ‘Perfect’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger