AmakuruImikinoUtuntu Nutundi

Amafoto asekeje agaragaza ibyiyumvo by’abarebye umukino Barcelona yanyagiyemo Real Madrid

Ku Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, ikipe ya FC Barcelona yandagaje Real Madrid, iyitsinda ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne wabereye Nou Camp.

Muri uyu mukino, Philippe Coutinho ni we wafunguriye FC Barcelona amazamu, Luis Suarez atsinda ibitego 3 mu gihe Artulo Vidal yaje asoza akazi ku munota wa 88 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, abafana ba FC Barcelona n’aba Real Madrid bakoresha urubuga rwa Twitter bagiye bagaragaza ibyiyumvo bitandukanye. Aba FC Barcelona wasangaga bashyira kuri Twitter udufoto dusekeje, mu gihe aba Real Madrid icyo bahurizagaho ari Cristiano Ronaldo n’umutoza Zinedine Zidane.

Umufana washyizeho iyi foto yavuze ko abenshi mu bafana ba Real Madrid batangiye kwimukira muri Juventus.
Uyu ni umutoza Julen Lopetegui Barcelona ikimara guhabwa Penaliti.
Antonio Conte ati”Perez, ni Antonio. Mu masaha abiri ndaza kuba ndi aho ariko nsange Thibaut Courtois nta wuhari.”
Hari uwavuze ko uyu ari umutoza Lopetegui nyuma y’umukino.
Aha ngo Saah yakobaga Ramos, Modric na Courtois batowe nk’abakinnyi b’umwaka ushize.
Aha ngo Florentino Perez yarimo ashaka kuri terefoni ye ugomba gusimbura Lopetegui.
Uyu mugabo bakuyemo ipantalo ngo ni Real Madrid yarimo ikubitwa ibibando na Barcelona
Uyu musaza we ngo yavugaga ko Real Madrid yafashwe ku ngufu.
Aba ngo ni abafana ba Chelsea bisekeraga Thibaut Courtois.
Hari uwavuze ko Real Madrid itangiye gutera imbere. Ngo muri 2010 yatsinzwe na Barcelona 5-0 ifite Ronaldo, none ngo ejo yashoboye kwinjiza 1 ntawe ifite.
Aba bagabo bo ngo bibazaga niba Real Madrid ari yo yakinaga na Barcelona cyangwa ari Arsenal.
Aha ho ngo Zidane yibazaga niba Courtois ari we uri mu izamu rya Real cyangwa ari Fabianski.
Abafana ba Real Madrid ngo batahaga bububa gutya.
Uyu mwana ngo ni Florentino Perez wandikiraga Ronaldo ibaruwa amusaba kugaruka.
Aha ngo Florentino Perez yicuzaga icyatumye arekura Cristiano Ronaldo na Zidane.
Iyi ntare y’ingabo iri kwimya ngo igaragaza Barcelona na Real Madrid mu gice cya mbere.
Iyi ntare y’ingore yapfuye ngo ni ko Real Madrid yari imeze mu gice cya kabiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger