AmakuruAmakuru ashushye

Amafoto agaragaza Kigali Arena ibura iminsi mike ngo itahwe

Magingo aya, Kigali Arena, Stade ifite ubushobozi bwo kwakira imikino yose y’intoki, ibitaramo n’inama yamaze kuzura mu bice hafi ya byose, aho ubu ishobora gutangira gukoreshwa.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye mu Mujyi mushya uri kubakwa muri Sénégal, Diamniadio, nayo yubatswe na Summa, Sosiyete y’Abanya-Turikiya yanakoze imirimo ya nyuma kuri Kigali Convention Centre.

Aho Kigali Arena itandukaniye na Dakar Arena ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15 mu gihe indi yo ari ibihumbi 10 ariko bashobora kurenga bakagera kuri 11 bitewe n’igikorwa yakiriye.

Kigali Arena igizwe n’ibice bine (zone), aho buri kimwe gifite abo cyagenewe. Amarembo magari aherereye ahazwi nko mu Migina ku muhanda wa Sport View.

Ibikoresho bizajya byifashishwa mu gukora imyitozo ngororamubiri byamaze kugeramo

Iyi nyubako izajya yakira abantu ibihumbi 10

Ingazi zikoresha ikoranabuhanga zifasha abantu kuzamuka no kumanuka, zamaze gutunganywa

 

Ahazajya hatangirwa amakuru ajyanye n’ibibera muri stade hamaze gutunganywa neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger