AmakuruImikino

Amafoto agaragaza ibyishimo byakurikiye amateka Mukura VS yaraye yanditse

Ikipe ya Makurura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederations Cup, yaraye ikoze amateka igera mu ijonjora rya nyuma muri iri rushanwa.

Ni nyuma yo gusezerera El-Hilal Obeid yo muri Sudan kuri Penaliti 5-4.

Izi penaliti ziyambajwe nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi angyanya 0-0. Mukura Victory Sports yinjije Penaliti zayo zose, mu gihe Abanya-Sudan bahushije Penaliti imwe yagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Iyi nsinzi yahise ihesha iyi kipe yambara umukara n’umweru gukomeza mu ijonjora rya nyuma aho izahura n’ikipe yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league itaramenyekana.

Insinzi ya Mukura Victory Sports yakurikiwe n’ibyishimo bidasanzwe, haba ku bakinnyi bayo, abayobozi, abafana bayo ndetse n’abafana b’andi makipe ya hano mu Rwanda yari yaje kuyitera ingabo mu bitugu.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe nyuma y’insinzi ya Mukura.

Umutoza Haringingo ukomeje gukorera amateka i Huye yashyizwe mu bicu n’abakinnyi be.
Umufana wa Mukura VS mu byishimo bidasanzwe.

Abakinnyi ba Mukura bagaragaza ibyishimo nyuma y’umukino.
Abafana ba Kiyovu SC bari mu barajwe neza na Mukura Victory Sports.

Abakinnyi ba Mukura bishimana n’abafana babo.
Mukura VS babyina bishimira insinzi.
Bamwe mu bafana bagize amahirwe yo gufatana udufoto n’abakinnyi ba Mukura.
Olivier Perezida wa Mukura mu byishimo bidasanzwe.

 

Amafoto: @Igihe.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger