AmakuruImikino

Amafoto agaragaza ibyishimo bidasanzwe by’abakinnyi ba Man United nyuma yo kwisasira PSG

Mu ijoro ryakeye, Manchester United yakoze amateka isezerera ikipe ya PSG muri UEFA Champions league. Ni nyuma yo kujya kuyitsindira i Paris ibitego 3-1. kubera ko PSG yari yaratsindiye Manchester United i Old Trafford ibitego 2-0, amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 3-3 ariko Manchester isayidirwa n’umubare munini w’ibitego yatsindiye hanze.

Nta wari witeze ko iyi kipe y’i Manchester iza kwikura i Paris, bitewe n’ibitego 2 yari yatsindiwe iwayo ndetse inarushwa. Uroye n’abakinnyi iyi kipe yari ifite mu kibuga, nta kizere batangaga bijyanye n’uko abakinnyi basanzwe bamenyerewe bafite ibibazo by’imvune.

Ibyari bititezwe, Romelu Lukaku yatsindiye iyi kipe ibitego 2 mu gice cya mbere, hanyuma Marcos Rashford yinjiza penaliti yo ku munota wa 90 w’umukino yatumye Manchester United ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Aba-Legends ba Manchester United barimo Ferguson na Solkjaer bishimira insinzi.
Marcus Rashford yihanganisha Kylian Mbappe.
Romelu Lukaku yagaragaje ubwitange budasanzwe mu ijoro ryakeye.
David de Gea nyuma yo gusezerera Paris Saint Germain.
Umuzamu De Gea na Santi Gomes bishimira insinzi.

Umutoza Solskjaer ashimira rutahizamu Marcus Rashford.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger