Amakuru ashushyeImikino

Amadeni atumye Rayon Sports idakora imyitozo

Mu gitondo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017,  Rayon Sports yari ifite gahunda yo gukora imyitozo   mu Nzove ku kibuga yahawe na Skol , ariko ikipe ntiyakoze imyitozo kubera kutishyura imodoka ibatwara.

Ubundi byari biteganyijweko ikipe ikora imyitozo ya nyuma mbere yuko iha abakinnyi bayo ikiruhuko kigera ku cyumweru, ariko gahunda y’imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa gatanu yo yari ihari ariko icyatunguye abakinnyi nukumvako badakora imyitozo  muri iki gitondo nyamara bari bararanye gahunda y’imyitozo yari iteganyijwe muri iki gitondo . Ni imyitozo yari kubera mu nzove ku kibuga Rayon Sport yubakiwe n’umuterankunga wayo SKOL.

Bamwe mu bakinnyi baganiriye na Teradignews.rw ku murongo wa Telephone badutangarije  ko babyutse nk’ibisanzwe bakajya ku muhanda gutegereza imodoka isanzwe ibajyana ku kibiga bakoreraho imyitozo  ariko bagatungurwa no kubwirwa ko imodoka itakije ahubwo ko n’imyitozo isubitswe.

Icyatumye imyitozo isubikwa nuko imodoka isanzwe ibatwara yanze kuza kuberako ikipe ya Rayon Sport ibereyemo umwenda w’amafaranga batamwishyuye , ibi bikaba byateye ny’irimodoka gufata umwanzuro wo kwanga kujya kubatwara , nkuko bamwe mubagize ikipe ya RayonSport babitangaza.

Imodoka isanzwe itwara abakinnyi

Twagerageje kuvugisha umushoferi wabatwaraga ndetse  n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyadukundira kuberako twabahamagaye ntibitabe tephone.

Ibi bibazo bije nyuma yaho Umutoza w’iyi kipe Olivier Karekezi aterewe muri yombi ndetse abakinnyi babo babiri Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bakaba barafashwe na Polise ariko bagahita barekurwa bagataha kuberako bari bagiye gutanga amakuru ku bibazo umutoza wabo akekwaho mu rwego rwo gufasha ubugenzacyaha mu iperereza ry’ibanze.Biteganyijweko Rayon Sport izagaruka mu yitozo 30 Ugushyingo 2017.

Icyakor gusubika imyitozo birsa naho ntakintu kinini bibangamira ku mikino iyi kipe ifite kuberako no muri rusange ntabwo yo izakina imikno ya Shampiyona nyuma yaho isabioye FERWAFA ko imikino yabo yakwigizwa inyuma bitwe n’ibibazo iyi kipe ikomehje guhura nabyo , maze Ferwafa nayo ibemerera ko imikino yayo isubitswe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger