AmakuruImyidagaduro

Ama G The Black yakiriye inkuru nziza mu muryango we

Amag The Black yakiriye inkuru nziza mu muryango we kuri uyu wa Gatatu kubera ko umugore we ,Uwase Liliane,  yibarutse umwana w’umukobwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu Ama G yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko ashima Imana aca amarenga y’uko yaba yibarutse ariko ntiyabivuga neza.

Ubwo butumwa buherekejwe n’ifoto ye n’umugore bwagiraga , buti”Shimwa Mana ni byinshi binanira abana b’abantu ariko wowe ntakikunanira.”

Amag The Black yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri w’umukobwa nyuma ya Shami yabyaranye na Rosine bakundanye bakaza gutandukana umwaka ushize baranabanaga mu nzu imwe.

Ama G The Black yahanye isezerano ry’urudashira na Uwase Liliane, kuwa 24 Ukuboza 2017. Ubu babana mu rugo rwabo ruherereye i Kanombe, mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Muri Kamena , umugore wa Ama G yakorewe Baby shower

Src: Eachamps

Twitter
WhatsApp
FbMessenger