AmakuruImyidagaduro

Ama G The Black abangamiwe nabo yise abacukumbuzi b’indirimbo zashishuwe + Video

Umuraperi Ama G The Black nyuma yo kubona inkubiri y’indirimbo nyinshi ziri gusohotse vuba aha zikavugwaho gushishurwa , uyu muraperi yababajwe n’abantu yise abacukumbuzi babona indirimbo bakajya gushakisha izindi bisa .

Uyu muraperi abicishije  ku rubuga rwa Instagram yashizeho amashusho avuga ukuntu aba bantu bamuzonze. N’ubwo na we yanditse yibaza amaherezo y’ibi bintu

“Yeeeh , kuki mwanga umuntu wimereye neza bite ? umuntu arisohorera akaririmbo mukajya gucukumbura , mwigize abacukumbuzi , muraturya ahantu , ariko ntaho tuzajya , turacyahari (we still here) , umuntu arikorera indirimbo ngo ubuse ntayindi bisa , ibyo n’ibiki , mwarangiza ngo umuziki w’u Rwanda uzatera imbere.”

Muri rusange muri iyi minsi hongeye kwaduka ikintu kitari giherutse mu muziki nyarwanda , ikintu kizwi nko gushishura aho umuhanzi cyangwa umuririmbyi afata indirimbo , injyana, amagambo n’ibindi by’abandi akabikoresha akora indirimbo ye ayita nshya.

Uyu muco wari umaze gusa naho wibagiranye ariko bisa na ho wongeye gufata indi ntera, ibintu bitavugwaho rumwe hagati y’abahanzi n’abanyamakuru ndetse n’abandi bari muri uru ruganda rwa muzika bavuga ko ibi byo gushishura biri kwica umuziki nyarwanda.

Mu ndirimbo zitari kuvugwaho rumwe, harimo iyo Dream Boys iherutse gushyira hanze, iya King James n’izindi zitandukanye aho abakurikira umuziki umunsi ku wundi bibaza niba ari ubunebwe bubitera cyangwa se ubushobozi buke.

 

View this post on Instagram

Sinzi amaherezo yibibintu

A post shared by Ama-G the black (@amagtheblack) on

Twitter
WhatsApp
FbMessenger