AmakuruUrukundo

Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (+AMAFOTO)

Umukinnyi wa filime nyarwanda Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya, nyuma yo kongera kwambikwa impeta nyuma y’iyo yambitswe muri Kanama 2020 ariko bikarangira adakomezanyije mu rukundo n’umusore bari biyemeje kurushinga ubu yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.

Umusore wambitse impeta Bijoux ni Sentore Lionel bitegura kurushinga, nyuma yo kwerekanwa mu rusengero mu minsi ishize yerekanwe murusengero bivuze ko mu minsi yavuba aha arakora ubukwe imbere y’Imana n’abantu.

Sentore wambitse impeta Bijoux nk’umuhango kuko ibyo kubana babyemeranyije kuri telefone bitewe n’uko uyu musore asanzwe atuye ku muganane w’u Burayi.

Alinen mu butumwa yanyujije kurubuga rwa Instagram  yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba agiye kuba umugore , asezera ubukumi amazemo igihe kinini.

Muri ayo mafoto yifashishije amagambo atandukanye asobanura byimbitse ibyishimo afite maze ashimira Imana itaramukojeje isoni.

Mu magambo yanditse uyu mukobwa yanditse agira ati “Nubwo ibihe byakomera , nibwo mbona kuguhimbaza  kubera ko nziko ibihe bizagenda neza nkisanga ahantu heza , warakoze mana kuba utankojeje isoni.”

Muri Kanama 2020, Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana nk’umugabo n’umugore.

Uyu Sentore nawe yongeye kwambika uyu mukobwa impeta nyuma y’uko muri Gashyantare 2020 yari yayambitse Mahoro Anesie witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014, ariko nabo biza kurangira batabashije gukomezanya urugendo rw’urukundo.

Bijoux ni uku yari yambaye mu birori byo gusezera ubukumi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger