ImyidagaduroIyobokamanaMu mashusho

Aline Gahongayire yasjbiyeno indirimbo ye yatutumbije izina rye mu nyaka 11 ishize (Yirebe)

Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana, yasubiyemo indirimbo ye yise “Hari impamvu pe” imwe muzazamuye izina rye mu ruhando rwa muzika y’indirimbo zirimbirwa Imana mu Rwanda mu myaka 11ishize.

Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo ‘Hari impamvu pe’, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.

Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ari yo ya mbere uyu muhanzikazi uri mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yiyandikiye.

Kuva icyo gihe yayigiriyeho umugisha ndetse izamura izina rye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, aho ari umwe mu bubashywe kubera ibihangano bitandukanye yasohoye bigahembura imitima ya benshi.

Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’imyaka 11 yasohoye iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo nyuma yo kubisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye.

Yagize ati “Indirimbo turirimba ntizisaza. Imicurangire ishobora gusigara inyuma ariko ijambo ry’Imana ntirisaza. Indirimbo yongeye kumbera nshya, kuko uko biri kose hari impamvu nyinshi zo gushimana Imana.’’

Yakomeje ati “Nabisabwe n’abantu benshi nanjye nsanga iri mu murongo ndimo wo kugwiza amashimwe. Nayikoze nyuma y’indirimbo nka ‘Ndanyuzwe’ navuga ko biri mu murongo umwe.’’

‘Hari impamvu pe’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe na PRAY VISUALS.

Gahongayire ubusanzwe ukorera umuziki muri Kina Music kwa Producer Ishimwe Clement, yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze yamuhaye uburenganzira ndetse yanyuzwe n’uburyo yakoranye n’abantu bafatanyije.

Gahongayire ari gukora kuri Album ateganya kumurika muri uyu mwaka izaba iriho abahanzi batandukanye. Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango wa Ndineza Foundation.

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Hari impamvu pe’, ‘Iyabivuze’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Warampishe’, ‘Nta banga’, ‘Nzakomeza’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabonye izuba ku wa 12 Ukuboza 1986. Amaze gukora Album zirindwi zirimo iyo yise ‘New Woman’ aheruka kumurika ku wa 27 Ukwakira 2017.

Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ye yise “Bari impamvu pe”

Yirebe hano👇👇👇

Twitter
WhatsApp
FbMessenger