AmakuruImyidagaduro

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho yindirimbo ye “warampishe”_yarebe

“warampishe” indirimbo ya Aline Gahongayire inagaragara kuri album ya 7 yamuritswe tariki ya 27 ukwakira ubu yamaze gukorerwa amashusho akaba yageze no hanze.

Aline Gahongayire watangaje ko ibyinshi aririmba aba ari ibigeragezo bitandukanye agenda anyuramo buri musi , uretse kubiririmba rero akaba anabigaragaza mu mashusho yindirimbo “Warampishe”.

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo Gahongayire atabanye neza numugabo we hanyuma Imana ikamuba hafi muri icyo kigeragezo.

Inkuru iri muri iyi ndirimbo Aline yatangajeko ishobora kuzakinwamo filime ndetse yanatangajeko umugabo ugaragara muri iyi Video ya “Warampishe” ngo yaramukubise arfamubabaza kandi yaraziko ari mu bikorwa byo gufata amashusho .

Mu gitaramo aherutse gukora yatanagarije abacyitabiriyeko ari umugore wahindutse ati” Ubu ndi umugore wahindutse ndashimira mama umbyara ni intwari kubera ukuntu yankomeje mu bihe bikomeye nanyuzemo bigatuma mvugwa cyane mu itangazamakuru.” Yakomeje avugako itariki ya 6 nzeri ya buri mwaka ariho  yabuze imfura ye  bityo ngo ntajya asohoka kuri iyo tariki .

Aline Gahongayire  ari  hafi kuzuza imyaka 30 akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana .

https://youtu.be/8fdNEexKb8Y

Twitter
WhatsApp
FbMessenger