AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Aline Gahongayire yasangiye n’abana isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire  yasangiye isabukuru ye n’abana bato yishimira kuba yabashije kubona ubushobozi bwo kubagaburira mu gihe yigeze kubura ibyo agaburira abana n’ababyeyi yahurije hamwe mu muryango yise Ineza awitiriye imfura ye yitabye Imana.
Ku wa 12 Ukuboza 2018 Aline Gahongayire, yizihiza isabukuru y’amavuko nk’ikimenyetso cy’ishimwe afite ku Mana ikomeje kumuba hafi mu buzima bwe bwa buri munsi. Imyaka ine irashize uyu muhanzikazi aharuye inzira imuhuza n’abatishoboye bagasangira ibyishimo kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwe.

Ibirori byo kwizahiza Isabukuru ya Aline Gahongayire byabereye ku Kabeza kuri Rise&Shine School uyu muhanzikazi avuga ko akibabazwa no kuba yarigeze kubura ibyo kugaburira abana n’ababyeyi yitaho.

Yakomeje avuga ko byamugoye atakambira abagira neza kugira ngo bamuhe ibyo gufashisha abababaye.

Yagize ati:Ndagenda mbwira abantu [….] wampaye umuceri, wampaye isukari,…Buri muntu wese akambaza wasaze ni gute usaba umuceri, ni gute usaba isukari?, Aline yabuze umuceri? Ndababwira nti hari abana bashonje, hari abana barwaye bwaki,”

Aline Gahongayire yavuze ko ari ibihe bitari byoroshye ariko ko hamwe n’Imana hari byinshi yabashije gukora, yizeye ko no mu myaka iri imbere azakomeza gukora umurimo yatangiye.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 32 y’amavuko byabereye ku rusengero rw’Itorero Power of Prayer. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ba Aline barimo na Mukuru we wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kandi umuraperikazi Young Grace n’abandi.

Aline Gahongayire yasangiye n’abana isabukuru ye

Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga mu birori by'isabukuru y’amavuko yasangiye n’abana-AMAFOTO+VIDEO

Twitter
WhatsApp
FbMessenger