AmakuruImyidagaduro

Ali Kiba yatunguye Meddy mu mashusho yashyize kumbuga nkoranyambaga (+Video)

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania n’ahandi ku Isi ,Ali Kiba ukunze kwiyita King Kiba yatunguye umuhanzi w’umunyarwanda Meddy akoresha indirimbo ye yise AdiTop mu mashusho yashyizwe kurubuga rwa Instagram .

Meddy watunguwe no kubona aya mashusho (Video)  yayashyise  kuri konti ye ya Instagram arangije agira ati “King Kiba yagize umunsi mwiza, mugire icyumweru cy’umugisha Tanzania Rwanda AdiTop…”.aririmba indirimbo ‘Adi Top’

Meddy yagaragaje ko yashimishijwe n’amashusho (Video) Ali Kiba yifashe aririmba indirimbo ye ‘Adi Top’.

Mu minsi yashize Meddy yari ari kubarizwa muri Tanzania aho yari afite imishinga y’indirimbo yahakore ariko kugeza nubu itarasohoka harimo n’indirimbo yakoranye na Diamond.

Adi Top niyo ndirimbo  Meddy aheruka gushyira ahagaragara ikaba ari imwe mu zikunzwe bikomeye cyane dore ko yagiye hanze ikurikira ‘Slowly’ yakunzwe cyane muri Tanzania n’ahandi hirya ni hino ku Isi.

Ali Kiba
Meddy umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe bikomeye hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi

Amashusho ya Ali Kiba aririmba indirimbo AdiTop ya Meddy wayareba unyuze  hano

https://www.instagram.com/p/BuCWMbGg0S4/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger