Amakuru ashushye

Ali Kiba uhora ahanganye na Diamond mu muziki yatangaje uko umubano wabo uhagaze

Umunyabigwi mu muziki wo muri Tanzaniya no mu kararere k’iburasirazuba, Ali Kiba yakomoje k’umubano we na Diamond bose bakorera umuziki muri Tanzaniya ndetse anavuga ikintu gishobora kubahuza.

Ali Kiba yatangaje ko ntahantu na hamwe mu buzima busanzwe ashobora guhurira na Diamond Platnumz ndetse ngo ntibanavugana ahantu ahari ho hose yewe ngo no kuri telefoni ntibavugana, icyakora Ali Kiba yavuze ko uretse umuziki wabahuza , nta kindi kintu cyabahuza kuko basa naho bataziranye, aha yavuze ko bashobora nko guhurira mu gitaramo cyangwa ahandi hose mu bikorwa bya muzika , yahamije ko uretse ibikorwa bya muzika nta kindi kintu cyabahuza.

Ibi Ali Kiba yabitangarije mu Rwanda i Kigai aho yaje mu gitaramo cya East African Party azahuriramo kurubyiniro na Seebah Karungi wo muri Uganda muri parikingi  ya sitade Amahoro i Remera.

Ali Saleh Kiba w’imyaka 31 bakunze kwita King Kiba yageze mu Rwanda  umwaka ushize mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2017, akigera i Kigali yatangaje ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda dore ko adakunze kuhakorera ibitaramo.

Iki gitaramo cya East African Party kiri mu mpamvu nyamukuru yazanye King Kiba  kizaba kiba ku nshuro yacyo ya cumi .

East African Party iba buri mwaka ku nshuro yayo ya 10 rero   kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000frw) ahasanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw).

Sheebah Karungi na King Ali Kiba , bazafatanya n’abahanzi babanyarwanda nka Bruce Melody, Riderman, Yvan Buravani na  Tuff Gangz itsinda ry’abaraperi bane  Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger