Imyidagaduro

Ali Kiba ashobora kuba afitanye umubano udasanzwe na Kate Bashabe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2018, umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzaniya ndetse no mu karere k’iburasirazuba Ali Kiba yatangaje benshi ashyira ifoto hanze yarangiza agashyiraho izina ry’umunyamideli wo mu Rwanda.

Ali Kiba akimara gushyira hanze ifoto yarangiza agashyiraho izina ry’umunyamideli wa hano mu Rwanda Kate Bashabe, abantu benshi bakurikira uyu muhanzi  bakomeje kwibaza byinshi bibaza niba uyu mukobwa yaba afitanye umubano udasanzwe na King Ali Kiba.

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abantu bangana na miliyoni 2 n’ibihumbi hafi 400 kuri instagram yashyize ifoto kuri uru rukuta ntiyandikaho amagambo menshi ahubwo ashyiraho akamenetso kerekana ko ibintu ari byiza anashyiraho izina rya Kate Bashabe akoreshya kuri isntagram [Katepyt] inyuma y’iri jambo ashyiraho izina rye [KingKiba]

Ibi byahise bituma abantu  bakeka ko hagati ya Kate Bashabe na Ali Kiba  haba hari umubano w’ibanga hagati wihariye biturutse kuri iyi foto yashyizwe hanze.

Ali Kiba aherutse mu Rwanda ubwo yari yaje kwinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2018 ubwo yari yaje mu gitaramo cya East African Party, iki ni igitaramo yahuriyemo na Hvan Buravan , Tuff Gang  n’abandi batandukanye ba hano mu Rwanda.

Kate Bashabe ushobora kuba afitanye umubano wihariye na Ali Kiba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger