AmakuruInkuru z'amahanga

Algerie : Abasirikare barenga 28 bahitanwe n’inkongi z’umuriro zadutse mu duce 100

Mu gihugu cya  Algerie hadutse inkongi z’umuriro zagaragaye ahantu harega ku 100 mu ntara 17 zigize Algerie , mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru, Algers.

Perezida wa Algerie, Abdelmadjid Tebboune yihanganishije imiryango y’ababuze ababo barimo abasirikare bageragezaga kurokora abaturage mu bice bya Bejaiea na Tizi Ouzou, byibasiwe n’iyi nkongi kurusha ibindi.

Abantu 69 barimo n’abasirikare 28 bamaze guhitanwa n’inkongi z’umuriro zadutse  hirya no hino muri Algerie.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu byatangaje ko hari abantu bamaze gufatwa nka ba nyirabayazana b’izi nkongi.

Muri iyi minsi ibihugu birimo u Bugeriki, Turikiya na Chypres byibasiwe n’ubushyuhe bukabije bwateye inkongi z’umuriro. Ibi kandi byanagaragaye mu bihugu byo mu Burebgerazuba bwa Amerika.

Kubera ubwiyongere bw’inkongi z’umuriro ,Perezida Tebboune yari aherutse kuvuga ko hajyaho itegeko rihana ryihanukiriye abatwika amashyamba aho iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 30 byanashoboka kikaba icya burundu mu gihe inkongi yateye urupfu.

Minisitiri w’Umutekano, Kamel Beldjoud, yavuze ko bitumvikana ukuntu inkongi 50 zatangirira rimwe, ibi ngo byaba byaratangijwe n’abantu  ku bushake bafite ibyo bagambiriye.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari amafoto n’amashusho byakwirakwijwe  byerekana umuriro wongererwa ubukana n’umuyaga maze bikarushaho gukwirakwira mu mashyamba.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger