AmakuruPolitiki

Algeria mu bihe bitoroshye, umugaba w’ingabo yapfuye

Gen Ahmed Gaid Salah wari usanzwe ari umugaba w’ingabo muri Algeria yitabye Imana azize umutima mu gihe igihugu cye kiri mu bihe bidasanzwe nyuma y’iyegura rya Abdellaziz Bouteflika wahoze ayobora kiriya gihugu ubu wasimbuwe na Abdelmadjid Tebboune watsinze amatora taliki 12, Ukuboza, 2019 ariko akaba atemerwa na bose

Gaid Salah  yari asanzwe ari umuntu ukomeye cyane muri kiriya bitari kubera ko afite ipeti rya Jenerali akaba yari n’Umugaba mukuru w’ingabo ahubwo ari ukubera ko yagize uruhare rukomeye mu gushyira ku ruhande Abdellaziz Bouteflika wari umaze igihe ategeka Algeria.

Bouteflika yavanywe ku butegetsi muri Mata, 2019.

Ubutegetsi bwa Tebboune bwatangaje ko mu gihugu hagiye kuba icyunamo kizamara icyumweru.

Hari undi mujenerali mukuru wamusimbuye ariko utaratangazwa.

Gen Ahmed Gaid Salah yari afite imyaka 80 y’amavuko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger